00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari zirenga 102 zatikiriye mu micungire mibi y’imari ya Leta mu nzego z’ibanze

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 10 December 2015 saa 07:11
Yasuwe :

Mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2013/2014 yanganaga na miliyari 1677, izirenga miliyari 102 zaburiwe irengero bitewe n’imicungire mibi y’imari ya Leta mu nzego z’ibanze.

Raporo y’umuryango Transparency International Rwanda (TIR) ku isesengura wakoreye raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2013/2014, igaraza ko mu Turere n’Umujyi wa Kigali bacunze ndetse bagakoresha nabi ingengo y’imari, bigahombya Leta amafaranga angana na miliyari 102,753,511,379.

Iyi raporo y’ubusesenguzi yamuritswe kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza, itunga agatoki ibigo bishamikiye ku Turere nk’ibigo by’amashuri, ibitaro n’izindi nzego z’ubuzima n’imirenge kugira uruhare rungana na 98.4% mu micungire mibi y’ingengo y’imari ya Leta inyuzwa mu Turere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa TI mu Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, asanga uku gutikira kw’imari ya Leta akenshi guturuka ku makosa ashingiye ku mikorere mibi, kuko hari n’abayikoresha nabi nkana bagamije kubona indonke.

Yagize ati “Mu bigo bishamikiye ku Turere nta kurikirana mikoreshereze y’imari ya Leta ribamo kandi bikoresha amafaranga menshi urebeye ku ngengo y’imari. Ikindi muri ibyo bigo hari umubare muke w’abacungamari aho usanga umuntu umwe acunga konti nyinshi.”

Ibindi byagaragajwe ko bitikiriramo amafaranga menshi ya Leta, ni imanza zitandukanye Uturere dutsindwa, kudakora neza ibaruramari, kubura ubunyangamugayo kw’abakozi, ibibazo by’amasoko no guhemba abakozi ba baringa nko muri gahunda ya VUP n’ibindi.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ntihakana makosa ashyira Leta mu gihombo agaragara mu nzego z’ibanze nk’Uturere, n’ubwo ngo igihombo biteza cyagabanutseho 5% ugereranyihe n’umwaka wa 2012/2013.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko mu bigo byagaragaweho gucunga nabi imari ya leta, byavugutiwe umuti ndetse bimwe bikaba byaratangiye kuwunywa.

Yagize ati” Impamvu ni uko nta buryo bwo gufata neza amakuru yabo no gukora raporo z’amafaranga binjiza cyangwa ayo bahabwa gukoresha bwari buhari. Ku bufatanye na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, ubu buryo bwaratangiye uhereye ku mirenge.”

Munyeshyaka ashimangira kandi ko guhera mu kwezi kwa mbere ubu buryo buzagezwa mu mashuri no mu bigo bitanga serivisi z’ubuzima.

Muri ubu busesenguzi, TI Rwanda ivuga ko mu nzego z’ibanze habayeho kwivugurura mu micungire y’imari ya Leta. Mu mwaka wa 2012/2013 hatikiye miliyari zisaga 107.

Umujyi wa Kigali niwo watikije amafaranga make mu ngengo y’imari ya 2013/2014, ugakurikirwa n’akarere ka Nyamasheke na Nyagatare.

Uturere twa Kayonza, Rwamagana na Ruhango, nitwo twatikije amafaranga menshi kuruta utundi mu ngengo y’imari 2013/2014, naho Akarere ka Karongi kagaragaraho guhemba abakozi ba baringa.

Mupiganyi Appolinaire, asanga gutikira kw’imari ya Leta akenshi guturuka ku makosa ashingiye ku mikorere mibi
Vincent Munyeshyaka, yavuze ko bavugutiye umuti ibigo bicunga nabi imari ya Leta

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .