Ibi byagarutsweho ubwo hatahwaga ku mugaragaro icyumba cy’ikoranabuhanga cyubatswe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru nk’icyitezweho kongera imishinga migari no gukemura ibibazo by’ubushomeri binyuze mu kwihangira imirimo.
Kuva JICA yagirana amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ikonarabuhanga na Inovasiyo, imaze kubaka ibyumba by’ikoranabuhanga mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo Rusizi, Huye, Rwamagana na Musanze.
Ubwo hatahwaga ku mugarargaro icyumba cy’ikoranabuhanga cya “Musanze Innovation hub”, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko ari icyumba cyitezweho impinduka nziza muri aka Karere mu bijyanye no kwihangira imirimo mu ikoranabuhanga.
Ati “Uru ni urubuga ruzahuza urubyiruko rw’Akarere mu kwihangira imirimo, kwagura ikoranabuhanga, kuzamura impano zabo. Twizeye ko imbaraga zashyizwemo zizatanga umusaruro ku rubyiruko rwacu.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancille, yavuze ko iki gikorwa kivuze byinshi kuri iyi ntara isanzwe ari igicumbi cy’ubukerarugendo kuko igiye kwaguka mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Yasabye urubyiruko rutuye iyi ntara kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe babonye cyane ko nta kiguzi bazajya basabwa mu guhabwa amahugurwa mu by’ikoranabuhanga no kurikoresha muri icyo cyumba.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yavuze hari byinshi igihugu ahagarariye gihuriyeho n’u Rwanda birimo nko kuba ari ibihugu bidakungahaye ku mutungo kamere bityo ko bikwiye gushyira imbaraga mu kubakira ubushobozi umuturage.
Yavuze ko ikoranabuhanga ari imwe mu nzira u Buyapani bwatangiye gushyigikira guhera mu 2010 hagamijwe guhanga imirimo mishya n’iterambere rirambye.
Ati “Nk’uko mubizi abaturage ni wo mutungo w’ibanze w’iterambere. Turi kugerageza gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kugera ku cyerekezo 2050, kandi ikoranabuhanga ni ryo ryihariye kuko hakenewe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Birumvika ko icyerekezo 2050 kizagerwaho hifashishijwe urwego rw’ikoranabuhanga.”
Mu masezerano JICA yagiranye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga harimo gutanga amahugurwa ku rubyiruko mu byerekeye ikoranabuhanga, gutanga ibikoresho bigezweho kandi bikenewe hanyuma ibisigaye bigakorwa n’ubuyobozi bw’Akarere icyo cyumba kiba cyubatsemo.
Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Shin Maruo, yabwiye IGIHE ko mu rwego rwo kugera ku mpinduka zikenewe bisaba imbaraga zidasanzwe ku nzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’uturere nk’ubwegurirwa inshingano zo gukurikirana ibigo nk’ibi.
Urubyiruko rwiteguye kukibyaza umusaruro
Icyumba cyo muri aka Karere giherereye mu Murenge wa Muhoza, urubyiruko ruzajya ruhahurira ruhange ibihangano bitandukanye bijyanye n’udushya mu ikoranabuhanga.
Mu byo bashobora gukora harimo ibishushanyo bigezweho kandi bibumbatiye ubukerarugendo, kwandika ku byapa mu buryo buteye imbere, gukora ububaji bwisumbuyeho n’ibindi.
Mupenzi Desailly umaze ibyumweru bibiri ahugurirwa kuba umufashamyumvire muri iki kigo ku bijyanye no gukoresha ibikoresho birimo kimwe na bagenzi be, yavuze ko abona bigiye kuzana izindi mpinduka.
Ati “Hano turi mu Karere k’ubukerarugendo kandi ibi byari byarabuze. Iyo ugiye ku bireba usanga ari ibintu abantu babikora utamenya uko babikoze, twebwe hano tubona iki ari ikigo cyiza gishobora kubyara amafaranga aruta n’ayo dutekereza. Ikindi ibi bikoresho dukora ntabwo bihenze cyane.”
Yasabye abatuye Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange kumenya ko ibyo bakuraga i Kigali n’iwabo bihari ndetse asaba n’ubuyobozi bw’Akarere kurushaho kubashyigikira.
Umuyobozi ushinzwe ishoramari no kwiga ku masoko muri RISA, Diana Gahima yavuze ko kugeza ibi byumba by’ikoranabuhanga mu mijyi yunganira Kigali biri mu rwego rwo gufasha impano zapfukiranwaga mu bice by’icyaro kwigaragaza.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!