00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 8 Frw mu kwita ku bana: Pst Ndayizeye yasabiye abato umwihariko mu kwezi k’umuryango

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 6 September 2022 saa 09:34
Yasuwe :

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yasabye abakirisitu b’itorero gutanga umusanzu wabo mu guhindura ubuzima bwabo byuzuye no kubaka umuryango uhamye.

Yabigarutseho ubwo ADEPR yatangizaga Ukwezi k’Umuryango kuzibanda ku bikorwa bigamije gukemura ibibazo bibangamiye Umuryango Nyarwanda ahanini bishingiye ku makimbirane yo mu ngo.

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko guhindura ubuzima bw’abantu byuzuye bigendana no kwita ku bana batishoboye.

ADEPR ifite imishinga itandukanye 110 ikorana na yo aho muri yo hafashwa abana 32.834.

Yakomeje ati “Uyu mwaka ibikorwa byo kubishyurira amafaranga y’ishuri no kubafasha mu buzima bwabo, bizatwara amafaranga arenga miliyari 8 Frw mu gihugu hose.’’

Yagaragaje ko mu kubaka umuryango, ababyeyi bakwiye kwita cyane ku mibereho y’abana bakiri bato.

Ati “Mu gihugu dufitemo ibigo 312 by’amashuri abanza n’ayisumbuye, kandi turifuza ko buri torero aho bishoboka hashyirwa irerero, ECD. Twabonye bishoboka ko ku rusengero haba ahantu mu gihe cy’imibyizi ababyeyi bajyana abana babo hakagira abantu babitaho, bakajya gukora babasize mu biganza byiza kandi byizewe. Ni byiza ko tubiharanira kuko gutanga impinduka zuzuye bigendana n’ibyo dukora.’’

ADEPR kandi inafasha abakuze batazi gusoma no kwandika aho kuri ubu abagera ku 9600 bahugurirwa mu masomero bakaniga ibibafasha kwiteza imbere.

  Itorero ryo mu murima mu ngamba iganisha ku muryango uhamye

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ivugabutumwa ritabera mu rusengero gusa ahubwo abantu bagomba kwegerwa byihariye.

Mu kubigeraho, ADEPR yatangije itorero ryo mu murima, aho abapasiteri bize ubuhinzi bashobora kugira abandi inama.

Akomeza ati “Iyo dushaka kuba abanyamwuka badakora tuba tubeshya Imana. Iyo dutangiza ukwezi k’umuryango, ikibazo cya mbere ni ugusanga ufite amakimbirane, ufite imibereho mibi, ibasha kuganisha no ku mibanire mibi. Icyo dukwiye kucyitaho.’’

“Ibibazo bitandukanye dufite mu gihugu bishingiye ku miryango isenyuka, gatanya, ababana mu makimbirane kugera n’aho bicana. Ibyo byose tubirebereye, twasenya byinshi byagezweho mu gihe kiri imbere. Ni yo mpamvu uku kwezi nsaba itorero kubaka, kurera no gukuza umuryango kuko nunezerwa n’ibindi byose bizagerwaho.’’

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko muri iki gihe cy’ukwezi, hari ibikorwa byo kureba imibereho y’urubyiruko n’abana mu miryango, niba nta bataye ishuri n’abishoye mu biyobyabwenge.

Ati “Hanateganyijwe ibikorwa bitandukanye, hari inyigisho n’ibindi byo kureba imiryango ishobora kuba ifitanye ibibazo bishingiye ku mibanire mibi, amakimbirane, ubwumvikane buke, ku buryo iganirizwa, igahuzwa, ikigishwa.’’

Hazanitabwa ku gushimangira ubumwe n’ubwiyunge n’urugendo rw’isanamitima. Ubu ADEPR ifite abantu 180 bigisha isanamitima.

  Abahawe mituweli banyuzwe

Ubwo hatangizwaga Ukwezi k’Umuryango, ADEPR yatanze miliyoni 3 Frw yo kwishyurira mituweli abaturage 1000.

Mpenzi Jean Baptiste yashimye ko atazongera kurembera mu rugo. Ati “Nshimiye Itorero rya ADEPR. Sinari nzi ko badutekerezaho. Hari abantu baba bari mu itorero badafite ubushobozi bwo gutanga ubwisungane ndetse no kwivuza bikagorana.’’

Mutuyimana Alphonsine yavuze ko yakozweho n’igikorwa cyo kwishyurirwa mituweli kuko yarwaraga akabura amajyo.

Ati “Iyo ufite mituweli uranezerwa kuko hari igihe indwara yakugubangura ariko iyo ufite mituweli biragufasha.’’

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yasabye abakirisitu b’itorero gutanga umusanzu wabo mu guhindura ubuzima bwabo byuzuye no kubaka umuryango uhamye. Aha yashyikirizaga Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, sheke ya miliyoni 3 Frw yo kwishyurira mituweli abaturage 1000

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, yashimye ADEPR yatekereje ku kwishyurira abaturage mituweli.

Yagize ati “Akarere kacu gafite abaturage benshi ariko uyu muhigo ukunda kudutsinda. Kuba mwaje kudufasha turabashimira cyane.’’

Yavuze ko ubukangurambaga bwo kurwanya amakimbirane mu miryango muri ADEPR bujyanye n’ubwo Intara y’Iburasirazuba irimo bwo ‘gushyashyanira umuturage.’

Ati “Ubu murimo murashyashyanira umuryango ngo ube mwiza, ube umuryango wubaha Imana na gahunda za Leta, utarangwamo abana bafite imirire mibi n’igwingira. Ibyo dukora byose twibuke ko ubumwe bwacu ari bwo mbaraga zacu.’’

Yasabye ko hashyirwa umwihariko ku gihe abari mu mushinga wo kurushinga bamara bategurwa kugira ngo hubakwe imiryango ihamye kandi itekanye, itarangwamo no gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ukwezi k’Umuryango kwatangirijwe i Nyagatare ku wa 3 Nzeri, kuzasozwa ku wa 2 Ukwakira 2022. Gufite insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango ushoboye kandi unezerewe”.

Biteganyijwe ko ibikorwa bigushamikiyeho bizabera mu matorero 3140 ahazubakirwa abatishoboye no kubaremera mu bikorwa by’asaga miliyoni 100 Frw.

Mu rugendo rwo kubaka umuryango, muri Nyakanga 2022, ADEPR yakoze ibiterane byakirijwemo abasaga 20.000, yasubije ku ishuri abana 1200 bari bararitaye, ibatiza abemera bashya 9969, inashyingira ingo 657.

Uhereye ibumoso: Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène; Pasiteri Umushumba Mukuru w'itorero, Ndayizeye Isaïe n'Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Ukwezi k'Umuryango
Mu Kwezi k’umuryango hateganyijwe ibikorwa birimo kureba imiryango itishoboye igafashwa, ifitanye amakimbirane ikunganirwa mu kuyihuza, hazatangwa inyigisho n’ibiganiro byo kwita ku bana, urubyiruko n’abashakanye
ADEPR imaze imyaka 82 ifite intego yo guteza imbere imibanire n’imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu by’abagenerwabikora hitabwa ku buvuzi, uburezi n’ibindi bikorwa by’iterambere ryuzuye
Ukwezi k’Umuryango kwatangirijwe i Nyagatare ku wa 3 Nzeri, kuzasozwa ku wa 2 Ukwakira 2022
Muri iki gikorwa hatumirwamo korali zitandukanye zo mu Itorero ADEPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .