Miliyari 6 Frw zigiye gukoreshwa mu gushyira Camera zicunga umutekano ahantu hatandukanye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Kamena 2020 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko mu ngengo y’imari ya 2020/21, guverinoma yateganyije miliyari 6 Frw, zo gukomeza umushinga wo gushyira camera zicunga umutekano ahantu hatandukanye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2020, nibwo Minisitiri Ndagijimana yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya leta ya 2020/2021 ndetse n’ingamba z’ubukungu z’igihe giciriritse.

Ni ingengo y’imari ingana na miliyari 3245.7 Frw zivuye kuri miliyari 3017.1 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka uri gusozwa. Bisobanuye ko ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 228.6Frw ni ukuvuga inyongera ingana na 7.5% ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Dr Ndagijimana yavuze ko mu nkingi y’imiyoborere myiza, mu mishinga minini yagenewe amafaranga harimo ‘gukomeza umushinga wo gushyira ibyuma bifata amashusho ku mihanda n’ahantu hahurira abantu benshi mu rwego rw’umutekano (Public CCTV) wagenewe Miliyari 6Frw’.

Indi mishinga ni ugukomeza umushinga wo gucunga umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga (Cyber Security) wagenewe Miliyari 4.4Frw n’umushinga wo kubaka ikigo kigezweho cyifashisha ikoranabunga mu gusuzuma impushya zo gutwara ibinyabiziga (Automated Driving License Center) wagenewe Miliyari 3Frw.

Camera zizwi nka CCTV (Closed-Circuit Television), zikunda gukoreshwa cyane mu maduka manini, amaguriro n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, zigafasha mu gukumira no gutahura ibyaha.

Uyu ni umushinga wanakozwe mu ngengo z’imari ziheruka kuko nk’iyo mu 2018/19 n’irimo gusozwa hari Camera zashyizwe ahantu hatandukanye muri Kigali, hibandwa ku hahurira abantu benshi.

Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), gisobanura ko iyi gahunda iri mu murongo wo gukomeza kugira Kigali umujyi ucyeye kandi utekanye.

Gushyira camera ahantu hatandukanye bizafasha mu gukumira ibyaha kuko abantu bazaba bazi ko Polisi ibareba. Amaperereza nayo azoroha kuyakora mu gihe hakozwe ibyaha.

Camera zashyizwe ahantu hatandukanye zagiye zigaragaza umusaruro mwinshi. Urugero ni umugore wahohotewe n’abagizi ba nabi i Remera, muri Gashyantare uyu mwaka, bagatahurwa kubera amashusho yafashwe na Camera. Zanagize uruhare kandi mu kugabanya impanuka mu muhanda nk’uko polisi y’igihugu yabitangaje.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19, byari biteganyijwe ko mu duce 111 hazashyirwa camera buri kose kakajya gashyirwamo eshatu cyangwa enye, mu gihe izizaba ziri mu mujyi wose zigomba kungana na 349.

Bimwe mu bice byagombaga gushyirwamo camera birimo; igice cyahariwe inganda cya Kigali (KSEZ), giherereye i Masoro-Munini na Kagarama-Musave mu Karere ka Gasabo ndetse n’ahandi hahurira imihanda minini.

Camera zashyizwe ahantu hatandukanye zikomeje gutanga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .