Miliyari 6 Frw zashowe mu kubaka kaburimbo mu Mujyi wa Huye, hatahiwe ibice by’icyaro

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yashimye uko imihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu Mujyi wa Huye, avuga ko byatumye isura yaho ihinduka, yizeza ko nirangira hazakurikiraho no kuyigeza mu cyaro.

Yabivuze ku wa 27 Nzeri 2020 ubwo yari mu Karere ka Huye asura ibikorwa remezo bitandukanye areba ibihari n’ibikenewe kugira ngo bihagezwe.

Yagarutse ku mihanda ya kaburimbo avuga ko mu Mujyi wa Huye iri kubakwa neza ku buryo byatumye isura yaho ihinduka.

Ati “Muri uriya mushinga dufite wa Banki y’Isi cyane cyane ku bijyanye n’imihanda n’ibindi bikorwa remezo bikenewe urabona ko birimo gukorwa neza kandi bigeze ahantu heza cyane, twabonye ko nko mu kwezi kwa mbere ibikorwa remezo bijyanye n’imihanda byose bigomba kuba byarangiye.”

Yakomeje avuga ko bishimishije cyane kuba Umujyi wa Huye usigaye ufite isura nziza bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka ibiri ishize.

Ati “Birashimishije kubona hariya hose kuva i Ngoma kugera hano mu mujyi no kuzenguruka umujyi wose nibura hari imihanda myiza ya kaburimbo imeze neza.”

Minisitiri Gatete yashimye no kuba ahitwa mu Rwabayanga ahari icyobo kinini cyashoboraga kurindimura igice cy’umujyi kikiroha mu manga haratangiye kubakwa.
Yavuze ko Umujyi wa Huye ufite isuku kandi Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bugaragaza icyerekezo cyiza cyo kuwutunganya ukarushaho kuba mwiza.

Amb. Gatete ayakomeje avuga ko nyuma yo kurangiza imihanda ya kaburimbo yo mu Mujyi wa Huye, bateganya no gukomereza mu gice cy’icyaro.

Ati “Hose (mu mujyi) hari imihanda ya kaburimbo, utwaba dusigaye dukeya utwo twazongerwaho ariko imihanda hose irahari; hari ahandi hateganyijwe ubundi muri Huye hose hari gahunda isanzwe iteganyijwe, uretse mu mujyi gusa ariko n’ahandi mu cyaro hakenewe imihanda aho niho twibanda cyane kuko hano (mu mujyi) turabona ko hagiye kurangira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko muri iki gihe bari kubaka imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Huye ireshya na kilometero esheshatu na metero 300 bizatwara akabakaba hafi miliyali 6 Frw.

Tumwe mu duce tw’umujyi wa Huye iyo mihanda ya kaburimbo iri kubakwamo ni umuhanda uva i Ngoma ukagera mu mujyi; unyura inyuma ya Mère du Verbe Hotel ukagera ku i Taba; uva mu i Rango ukagera i Cyeru ndetse no gutunganya rond point yo ku Mukoni ahahurira imihanda myinshi, hamwe na ruhurura irimo gukorwa mu Matyazo.

Sebutege yagaragaje ko ibindi bikorwa bikomeye bizatuma Umujyi wa Huye ugera ku rwego rutuma uba uwa kabiri nyuma ya Kigali birimo ishuri rizigishirizwamo gukora no gukoresha indege nto zitagira abapilote (drones); agace kahariwe inganda; ishuri ry’umupira w’amaguru; agakiriro k’ibijyanye n’ikoranabuhanga kazafungurwa muri uyu mwaka n’umushinga wa hoteli y’icyitegererezo igiye kubakwa ku buryo izajya ibasha kwakira inama nini.

Kuri ibyo byose haziyongera kubyaza umusaruro ubutaka bwa Leta n’ibibanza bitubatse biri mu Mujyi wa Huye mu kureshya abifuza kuhashora imari.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver (ibumoso) n'Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, basura ibikorwa remezo bitandukanye
Imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Huye yatumye isura yawo irushaho kuba nziza
Imwe mu mihanda ya kaburimbo yamaze kuzura mu Mujyi wa Huye
Umujyi wa Huye ni umwe mu ya kabiri yunganira uwa Kigali
Ubu isuku yarimakajwe mu Mujyi wa Huye
Kubaka imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Huye nibirangira hazakurikiraho no kuyijyana mu bice by'icyaro
Mu mujyi wa Huye hari kubakwa imihanda ya kilometero zirenga esheshatu
Icyobo cyo mu Rwabayanga cyashoboraga kurindimura Umujyi wa Huye nacyo kiri kubakwa
Ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Huye birakomeje

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .