Ibikorwa bigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe byihariye 10% by’ingengo y’imari ya 2024/2025 yose.
Ni amafaranga azakoreshwa binyuze muri minisiteri zitandukanye. Ni ukuvuga ko buri minisiteri cyangwa urwego rwa leta runaka mu ngengo y’imari rwagenewe, harimo n’amafaranga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe.
Nibura 43% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 y’ibikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bizakoreshwa mu bigabanya ingaruka zayo.
Ni mu gihe 20% izakoreshwa mu bikorwa bigabanya imyuka ihumanya ikirere na ho 37% akoreshwe mu bikorwa bigabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibyuka bihumanya ikirere icyarimwe.
Bimwe mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe nko mu buhinzi, harimo uburyo bwo kubungabunga umusaruro, kwimakaza imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ibijyanye no kuhira, kugarura ubutaka bwangirijwe n’isuri no gukoresha ingufu zitangiza.
Harimo kandi nko gukomeza gukora amaterasi y’indinganire, gutera ibiti bihinganwa n’imyaka, kunoza ibijyanye no kuhira n’ibindi.
Mu buhinzi hari kandi icyo guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe, byahariwe 94% by’ingengo y’imari yose yagenewe iyo mirimo mu gihe 6% ari ko kagenewe ibijyanye no gurwanya ibiteza imihindagurikire y’ibihe.
Mu mirimo yo kugeza amazi meza ku baturage ndetse no kwimakaza isuku n’isukura, amafaranga yagenewe kurwanya ihindagurika ry’ibihe, 58% byayo bizifashishwa mu gushyiraho ingamba zahangana n’icyo kibazo, mu gihe 42% byo bizibanda ku guhangana n’ibiteza imihindagurikire y’ibihe no kwita ku ngaruka zabyo icyarimwe.
Mu bindi bizitabwaho harimo nk’umushinga wo gutera amashyamba mu Ntara y’Iburasirazuba (TREPA) n’undi wo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Ntara y’Amajyaruguru uzatwara miliyari 4.5 Frw.
Mu ngengo y’imari ya 2024/2025 hazatangwa amashyiga arondereza ibicanwa ku miryango ibihumbi 200.
Biteganyijwe ko iyi ngengo y’imari ya miliyari 580 Frw yagenwe mu bikorwa bitandukanye byo kurengera ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, izakomeza kongerwa igere kuri miliyari 631,2 Frw mu 2025/2026 izaba ari, mu 2026/2027 igere kuri miliyari 667,4 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!