00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 5,9 Frw zigiye gutangwa nk’ingurane ku baturage bafite imitungo mu cyanya cy’inganda cya Muhanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 May 2025 saa 09:30
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yagaragaje ko igiye gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere icyanya cy’inganda cya Muhanga aho gutanga ingurane ku baturage bafite imitungo byateganyirijwe miliyari 5,9 Frw.

Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence yasobanuye ko mu bikorwa bigari biteganyijwe mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, harimo no gutunganya icyanya cy’inganda cya Muhanga ndetse n’icya Musanze.

Yerekanye ko mu gutunganya icyanya cy’inganda cya Muhanga hakenewe arenga miliyari 16 Frw nubwo muri uwo mwaka w’ingengo y’imari hagenwe miliyari 3,2 Frw cyane ko ari umushinga wambukiranya imyaka.

Muri ayo mafaranga, Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko agenewe ibikorwa byo gutanga ingurane ku bafite imitungo mu cyanya cyahariwe inganda cya Muhanga arenga miliyari 5,9 Frw.

Yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 gutanga ingurane ku baturage byagenewe arenga miliyari 2,2 Frw mu gihe kubaka umuhanda wo muri icyo cyanya n’ibindi bikorwaremezo, byagenewe miliyari 1 Frw, ariko ibyo ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bikazatwara arenga miliyari 10,5 Frw muri rusange.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko hari gahunda yo gushyigikira iterambere ry’inganda mu Rwanda mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku nganda mu gihugu.

Mu 2025/2026 biteganyijwe kandi ko icyanya cy’inganda cya Musanze na cyo kizakomeza gutunganywa aho ibikorwaremezo birimo n’imihanda bizatwara 7.800.000.000 Frw nubwo muri uwo mwaka w’imari hazakoreshwa miliyari 2 Frw.

Ni ibikorwa kandi biteganyijwe ko bizarangira mu 2029.

MINICOM igaragaza ko hari abantu bagituye ahagenewe gushyirwa icyanya cy’inganda cya Muhanga. Kuri ubu hamaze kwimurwa ingo 157 zari zituye ku buso bwa hegitari 19,4 mu gihe abandi bari bagituye ahazagurirwa ibikorwa na bo bagomba kwimurwa bitarenze umwaka wa 2025/2026.

Kuva mu 2022 kugeza mu 2024, abamaze kwimurwa mu cyanya cy’inganda cya Muhanga bamaze kwishyurwa arenga miliyari 2,7 Frw.

Icyanya cy’inganda i Muhanga, ukuyeho icya Kigali, mu minsi iri imbere kizaba ari kimwe mu bibarizwamo inganda zikomeye. Ubu harimo uruganda rukora Sima rw’Abashinwa rwitwa Cheetah Cement rw’Ikigo Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd, harimo n’izindi zirimo urukora amasafuriya, urukora amakaro ndetse n’urukora ibikoresho by’isuku.

Miliyari 5,9 Frw zigiye gutangwa nk’ingurane ku baturage bafite imitungo mu cyanya cy’inganda cya Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .