Binyuze muri gahunda zitandukanye, uru rugaga rwakomeje guteza imbere urubyiruko, abishyize hamwe n’ibigo by’ubucuruzi hirya no hino mu gihugu hagamijwe guteza imbere imishinga itandukanye n’abaturage.
ICT Chamber yatangaje ko muri izi gahunda hashowe 4,629,735,724 Frw mu 2024 mu kuzishyira mu bikorwa.
Raporo ya ICT Chamber igaragaraza ko 33,9% by’aya mafaranga yashowe muri gahunda zo gushakira ibigo amasoko yabyo, 21% ashorwa mu bikorwa byo kongerara abakora ubucuruzi ubumenyi, 27,4% agenerwa ibigo byifashisha ikoranabuhanga mu mirimo yabyo mu gihe 6,9% yakoreshejwe mu gufasha ibigo kugera ku mari bikeneye.
Iyi raporo yamuritswe ku wa 18 Ukuboza 2024, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ikoranabuhanga mu bikorwa binyuranye by’iterambere.
Mu myaka ibiri ishize, abantu 10.382 bahawe amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi. Muri bo, 7.819 bahuguwe mu 2023 mu gihe abandi 2.563 bahuguwe mu 2024.
Abahuguwe biganjemo urubyiruko, aho 37,3% bari hagati y’imyaka 18-25, 55,5% bari hagati y’imyaka 26-35. Abagabo muri bo bangana na 52,7% mu gihe abagore bangana na 47,3%.
Aba bantu bahuguwe biciye muri gahunda nka Hanga Hub, Talent for Startups, na Data Acceleration Programs, aho ibigo by’amahugurwa nka FabLab, kLab, hamwe n’uturere nka Rusizi na Nyagatare, byagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mubikorwa by’izi gahunda.
Muri aba bahuguwe, abangana na 34,21% muri bo babonye akazi.
Mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi, ICT Chamber yashyigikiye ibigo bigitangira 353, aho 69,7% byabyo ari iby’abagore.
Mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gahunda ya ‘Twagiye Cashless’ yashyizwemo ingufu, amashyirahamwe 14,571 n’ibimina 226,577 byinjizwa muri gahunda yo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, hifashishijwe Mobile Money, Uplus, na serivisi za Banki ya Kigali ziboneka hifashishijwe telefoni.
Ibigo 213 byafashijwe kwinjira mu buryo bwo gukoresha no kugendera ku mahame mpuzamahanga azwi nka ‘GS1’ atuma habaho itumanaho ryiza hagati y’abafatanyabikorwa mu bucuruzi mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa.
Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, mu Rwego rw’Ikoranabuhanga [ICT Chamber], Alex Ntale, yavuze ko n’ubwo iyi raporo igaragaza ibyagezweho muri uyu mwaka, ariko hakiri imbogamizi mu guhanga no kubona utuzi duhoraho ndetse no gutangiza imishinga ifite ubushobozi bwo guhangana ku ruhando mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko aho u Rwanda rumaze kuva mu rwego rw’ikoranabuhanga n’aho rugeze, hari intambwe nini imaze guterwa, agaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo buri muturage wese agerweho n’amahirwe azanwa na ryo.
Ati “Iyo ndebye aho igihugu cyacu cyavuye mu myaka 10 cyangwa 15 ishize, ku bijyanye n’urwego rw’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nzego zitandukanye mbona ari ikintu gikomeye,”
“Uyu munsi, iyo tujya guhugura abaturage cyangwa kuganira ku kamaro ko gukoresha telefone zigezweho, usanga bose baramaze gusobanukirwa. Mu buryo bwinshi, ndumva twarateye intambwe ishimishije, kandi turi mu gihe aho dusa n’abigisha abantu bumva neza ibyo tuvuga.”
Ingabire yakomeje avuga ko “Ikibazo tugomba kwibaza twese ni iki: ni gute twakora ku buryo ikoranabuhanga ryumvikana kandi rikagera ku baturage rikanagira uruhare mu guhindura ubuzima bwabo mu buryo bufatika? Hari amahirwe atandukanye atabyazwa umusaruro kandi ni ngombwa ko tubikora mu buryo bwihuse.”
ICT Chamber yagaragaje ko no muri gahunda bafite mu mwaka utaha, bazakomeza gukorera mu murongo wo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu Cyerekezo cy’u Rwanda 2050.
Amafoto: Nzayisingiza Fidel
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!