00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 30 Frw zizakoreshwa mu gushyigikira imishinga y’abaturiye Pariki y’Ibirunga kugeza mu 2028

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 May 2025 saa 01:57
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 30,7 Frw azifashisha mu gutera inkunga imishinga y’abaturiye Pariki y’Ibirunga kugeza mu 2028.

Urwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw] mu 2024, bigaragaza izamuka rya 4,3% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Raporo ya RDB y’ibikorwa by’umwaka wa 2024 igaragaza ko byagizwemo uruhare n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege.

Abaturage baturiye parike zitandukanye buri mwaka basaranganywa 10% by’ayo zinjije, agashyirwa mu bikorwa by’inyungu rusange n’imishinga y’iterambere n’imibereho myiza.

Iyi raporo igaraza ko imishinga 105 y’abaturage yatewe inkunga, igizwe na 43,1% ikora mu bikorwa by’ubuhinzi, 41% ijyanye n’ibikorwaremezo, 10,5% yakoreshejwe mu gutanga ibikoresho bitandukanye, 2,9% akoreshwa mu gusana ibikorwa by’abaturage inyamaswa zangije, mu gihe 1,9% yagenewe ibigo by’ubucuruzi by’abaturage baturiye barike.

Ubwo abayobozi batandukanye ba RDB baganiraga n’Abadepite bagize Intego Ishinga Amategeko muri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, bagaragaje ko hari umushinga wo gushyigikira abaturiye Pariki y’Iburunga uzwi nka Volcanoes Community Resilience Project.

Uwo mushinga wo gushyigikira imishinga y’abaturiye Pariki y’Ibirunga uteganyirijwe ingengo y’imari ya 30.778.107.419 Frw mu gihe cy’imyaka itatu biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa.

RDB igaragaza ko mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 uwo mushinga wagenewe ingengo y’imari ingana na 1.764.645.080 Frw.

Abasura Parike z’Igihugu mu 2024 bariyongereye bagera ku bihumbi 138, zinjiza miliyoni 38,8 $ avuye kuri miliyoni 35,8 $ mu 2023.

Kuva mu 2005, arenga miliyari 10 Frw amaze gushorwa mu mishinga ifasha guhindura imibereho y’abaturiye Pariki z’Igihugu zirimo iy’Ibirunga, iya Nyungwe, n’iya Akagera.

Ku bufatanye bwa RDB ifite mu nshingano ubukerarugendo, inzego z’ibanze n’abaturiye pariki, hubatswe imishinga irenga 880 ifasha mu iterambere ry’imibereho myiza yabo, irimo amashuri, amavuriro, inzu zituzwamo imiryango, imiyoboro y’amazi no guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Miliyari 30,7 Frw zizakoreshwa mu gushyigikira imishinga y’abaturiye Pariki y’Ibirunga kugeza mu 2028

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .