Miliyari 2,262 Frw zimaze gukoreshwa mu 2019/20: Ibikorwa by’ingenzi byagezweho

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Kamena 2020 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Imibare ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi yerekana ko kuva muri Nyakanga 2019, ingengo y’imari ya 2019/20, itangiye gushyirwa mu bikorwa kugera mu mpera za Werurwe 2020, amafaranga yakoreshejwe habariwemo n’ishoramari rya Leta agera kuri Miliyari 2,262.5 Frw.

Aya mafaranga yagabanutseho agera kuri Miliyari 38 Frw ugereranyije na Miliyari 2,300.5 Frw yari ateganyijwe gukoreshwa.

Kuwa 26 Gashyantare 2020, nibwo Inteko Ishinga Amategeko yatoye ingengo y’imari ivuguruye ingana na Miliyari 3,017.1 Frw. Kugera mu mpera za Werurwe 2020, amafaranga yose yinjijwe mu ngengo y’imari angana na Miliyari 2,246.7 Frw bivuze ko yagabanutseho agera kuri Miliyari 153 ugereranije na Miliyari 2,399.7 yari ateganyijwe kwinjizwa.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko iri gabanuka ryatewe n’umusaruro muke wabonetse mu bijyanye no kwinjiza imisoro n’amahoro ndetse no gutinda gutanga inkunga n’inguzanyo kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe.

Amafaranga aturuka ku misoro yinjijwe agera kuri Miliyari 1,140.5 Frw, ugereranyije na Miliyari 1,166.4 yari ateganyijwe, bivuze ko yagabanutseho agera kuri Miliyari 25.9 bitewe ahanini n’icyorezo cya COVID-19, cyahungabanyije ibikorwa by’ubukungu.

Amafaranga akomoka ku mahoro yinjijwe yageze kuri Miliyari 172.9, akaba yaragabanutseho agera kuri Miliyari 19.3 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije na Miliyari 192.2 z’amafaranga y’u Rwanda yari ateganyijwe kwinjira.

Amafaranga aturuka hanze y’igihugu yinjijwe yageze kuri Miliyari 875.5, akaba yaragabanutseho Miliyari 30.3 Frw ugereranyije na Miliyari 905.8 yari ateganyijwe kwinjira kugera mu mpera za Werurwe 2020. Ibi bikaba byaratewe n’igabanuka ry’inkunga z’amahanga, aho amafaranga yinjiye yagabanutseho Miliyari 30.8 akagera kuri Miliyari 303.4 ugereranije na Miliyari 334.2 zari ziteganyijwe.

Ibikorwa by’ingenzi byagezweho

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko urebye ibikorwa by’ingenzi byagezweho mu nzego zitandukanye kugeza mu mpera za Gicurasi 2020, hari icyizere ko ingengo y’imari ya 2019/20, izakoreshwa uko bikwiye.

Ati “Turebye aho tugeze dushyira ingengo y’imari mu bikorwa bikaba biduha icyizere ko ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2019/20 yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko izakoreshwa nk’uko byateganyijwe”.

-Ubuhinzi n’ubworozi

Ibikorwa by’ingenzi byakozwe mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, harimo kongera umusaruro w’ibihingwa byatoranyijwe, bigendanye n’imiterere y’ubutaka. Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga A, hasaruwe toni 355,000 z’ibigori, toni 226,570 z’ibishyimbo toni 52,225 z’umuceri, toni 12,284 za soya, toni 578,545 z’imyumbati, toni 427,471 z’ibirayi na toni 4,138 z’ingano.

Imbere mu gihugu hatubuwe imbuto zingana na toni 1,750 z’ibigori, toni 258 z’ingano zaratunganyijwe; toni 192 z’ibishyimbo, toni 160 z’umuceri, toni 290 za Soya, toni 22,949 z’ibirayi hamwe n’imbuto z’imyumbati zigera ku ngeri 80,000,000.

Hatunganyijwe amaterase y’indinganire ku buso bungana na hegitari 4,587 ugereranyije na hegitari 2,710 zari ziteganyijwe, hanatunganwa imirwanyasuri ku buso bungana na hegitari 12,944 ugereranyije na hegitari 8,279 zari ziteganyijwe.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ugana ku musozo, inka 87,046 zatewe intanga, havutse inyana ibihumbi 31,121; inka 180,715 zakingiwe indwara y’ubutaka, inka 98,580 zikingiwe uburenge, amatungo 602,518 akingirwa igifuruto, amatungo 317,836 akingirwa ubuganga, naho agera ku 44,745 akingirwa amakore.

Inka 11,773 zabonye ubwishingizi; kandi hegitari 9,476 z’umuceri na hegitari 353 z’ibigori zirishingirwa.

Toni 18,085 z’ikawa zinjije amadolari y’Amerika miliyoni 56; Toni 24,147 z’icyayi zinjiza amadolari miliyoni 70; Toni 16,600 z’ibireti zinjiza amadolari y’Amerika miliyoni zigera kuri 3; umusaruro w’imbuto, imboga n’indabyo zoherezwa mu mahanga wo wageze kuri Toni 24.61 winjiza amadolari y’Amerika miliyoni 3; naho toni 60.18 z’ibikomoka ku bworozi zoherejwe mu muhanga zinjiza amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni 59. Hubatswe kandi ubwanikiro 96.

-Inganda n’ubucuruzi

Minisitiri Ndagijimana yatangaje ko muri uru rwego hubatswe ibikorwa remezo by’ibanze birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, iyo mirimo igeze ku gipimo cya 70% mu cyanya cy’inganda cya Bugesera, naho imirimo yo gukora umuhanda mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana igeze ku gipimo cya 78%.

Mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, amasoko yambukiranya imipaka ya Rubavu, Rusizi, Karongi na Cyanika yaruzuye kandi arakora, naho isoko rya Nyamasheke rigeze ku gipimo cya 45% ryubakwa.

-Ingufu

Mu 2019/2020, ingo 118,071 zahawe amashanyarazi ashamikiye ku muyoboro mugari, ibigo 333 nabyo byahawe amashanyarazi, naho ingo 19,351 zahawe amashanyarazi ashingiye ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Imirimo yo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi ya KV 220 Mamba-Rwabusoro-Rilima ufite Km 79.3 hamwe n’uwa KV 110 Bugesera-Gahanga n’amashami n’udushami biyishamikiyeho igeze ku gipimo cya 96.5%; kubaka umuyoboro wa km 119 ifite ubushobozi bwa KV 220 wa Rusumo-Bugesera-Shango imirimo yo kubaka igeze ku gipimo cya 50%.

Ku ntego yo kongera amashanyarazi kuva kuri MW 224.58 kugera kuri MW 227.58; hakomejwe kubakwa uruganda rw’amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri rwa Hakan ruzatanga MW 80 ruherereye mu Karere ka Gisagara, iyo mirimo ikaba igeze ku musozo; naho imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi rwa Rusumo narwo ruzatanga MW 80 mu Rwanda, i Burundi no muri Tanzaniya ikaba igeze ku gipimo cya 62%.

Mu 2019/2020, ingo 118,071 zahawe amashanyarazi ashamikiye ku muyoboro mugari

-Amazi, isuku n’isukura

Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira II mu mujyi wa Rubavu ruzatanga metero kibe (m3), 15,000 ku munsi imirimo igeze ku gipimo cya 70.3%; uruganda rwa Kanzenze ruzatanga m3 40,000 ku munsi mu mujyi wa Kigali na Bugesera rugeze ku gipimo cya 84.4%.

Mu kubaka imiyoboro y’amazi mu bice by’icyaro iteganyijwe kugeza amazi meza ku baturage 124,241, imirimo yo kubaka imiyoboro mu Karere ka Gicumbi (km 127) yararangiye; umuyoboro w’amazi wa Ruhunde-Rushara (mu Karere ka Burera) nayo yararangiye, naho imirimo yo kugeza amazi mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana no mu gace ka Ntunga (km 10) naho ho muri Rwamagana igeze ku gipimo cya 85%.

Umuyoboro wa km 107 uturuka Muyaga ukagera k’uruganda rw’amashanyarazi rwa nyiramugengeri rwa Hakan na Kibilizi mu karere ka Gisagara wararangiye. Umuyoboro wa km 17.8 wa Mageragere – Nyarurenzi mu karere ka Nyarugenge wararangiye.

Umuyoboro wa kilometero 26.5 Nyabizi- Butaro-Kivuye mu Karere ka Burera wararangiye n’umuyoboro wa kilometero 60 Gihengeri-Ngarama-Kabarore mu karere ka Gatsibo wararangiye.

-Gutwara abantu n’ibintu

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko hasanwe ibirometero 262 by’imihanda itandukanye ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu. Imihanda y’igitaka yahinduwemo kaburimbo ingana na kilometero 392.34. Imirimo yo kubaka umuhanda Sonatube -Gahanga-Akagera igeze ku gipimo cya 46%.

Hari kandi imirimo yo kwagura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, aho inzira y’amajyepfo igeze ku gipimo cya 86%, aho indege zihagarara ku gipimo cya 70%, kubaka umuhanda uhuza inzira y’amajyepfo n’inzira nyamukuru igeze ku gipimo cya 71%.

Imirimo yo kubaka uruzitiro rw’ikibuga cy’indege cya Rubavu igeze ku gipimo cya 57% mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera igeze ku gipimo cya 35%.

Kwagura ikibuga cy'indege cya Kanombe ni kimwe mu bikorwa byagezweho mu 2019/2020

-Uburezi

Mu burezi handitswe kandi hatangwa ibitabo 1,571,762 by’Icyongereza n’Imibare mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri abanza mu mujyi wa Kigali no mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Hatanzwe mudasobwa zigendanwa 1,528 mu mashuri yisumbuye yatoranyijwe, hubakwa ibyumba by’amashuri 998 n’ubwiherero 1,084, naho imirimo yo gusana ibyumba by’amashuri 900 igeze ku gipimo cya 70%.

Imirimo yo kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Muhanga igeze ku gipimo cya 99%, imirimo yo kubaka ishuri ry’Amahoteri n’Ubukerarugendo (Hospitality Management Institute) igeze ku gipimo cya 82%, naho imirimo yo kubaka Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi-ngiro rya Ngoma igeze kugipimo cya 93%.; naho amashuri ry’imyuga ya Nyabihu and Rutongo yaruzuye.

-Ubuzima

Mu 2019/20, hatewe imiti yica imibu itera Malariya mu ngo 904,512 zo mu turere twagaragayemo malariya kurusha utundi twa Kirehe, Nyagatare, Ruhango, Kamonyi, Huye, Nyanza, Gisagara, Ngoma, Bugesera na Rusizi.

Kubaka Ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge bigeze ku gipimo cya 93%, kubaka Ibitaro bya Munini bigeze ku gipimo cya 60.6%, kubaka ibitaro bya Gatunda bigeze bigeze ku musozo, kubaka ibitaro bya Nyabikenke bigeze ku gipimo cya 65%, kubaka Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri kanseri y’igifu bigeze ku gipimo cya 8.6%, naho imirimo yo gusana ibitaro bya Kiziguro igeze ku gipimo cya 92%; naho imirimo yo kwagura ibitaro bya Gisirikari by’u Rwanda irakomeje.

Hubatswe kandi ibigo bito 915 by’ubuvuzi bw’ibanze (Health Posts) muri byo 857 byatangiye gukora.

Kubaka Ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge bigeze ku gipimo cya 93%
Ibitaro bya Nyarugenge bizatanga serivisi zitakundaga kuboneka ku bitaro bya Muhima

-Imibereho myiza

Imiryango igera ku 203,665 yo mu Mirenge 416 yahawe akazi muri Gahunda y’imirimo rusange ya VUP naho imiryango igera ku 116,264 ihabwa inkunga y’ingoboka; imiryango itishoboye igera kuri 66,291 yahawe inguzanyo muri Gahunda ya VUP.

Imiryango 19,500 yahawe inka muri gahunda ya GIRINKA, abana bari munsi y’imyaka 5 bagaragaweho imirire mibi bagera ku 7,742 bahabwa amata; naho abana 102,141 hamwe n’abagore batwite n’abonsa 44,731 bahabwa ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri (FBF); hubatswe inzu 6,109 y’imiryango itishoboye iri mu cyiciro cya mbere cy’ Ubudehe, hasanwa n’inzu 9,209.

Hubatswe kandi ubwiherero 14,759 ubundi 67,626 butameze neza burasanwa; muri gahunda yo gufasha abahuye n’ibiza: imiryango 5,034 yahawe ubufasha bw’isakaro; imiryango 8,686 yahawe ubufasha bw’ibiribwa, naho imiryango 3,902 yahawe ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze.

Imiryango itishoboye ikomeje kubakirwa inzu nziza zo kubamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .