Miliyari 13 Frw zashowe mu kubaka imihanda izahindura isura ya Rubavu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 10 Kamena 2020 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi n’abo mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu barishimira umuhanda wa kaburimbo bari kubakirwa bagaragaza ko uzatuma agace batuyemo karushaho kwihuta mu iterambere.

Imihanda iri kubakwa irimo uwa kaburimbo wa Petite Barrière-Karundo-Buhuru-Stade Umuganda ufite uburebure bwa 5.89 Km. Biteganyijwe ko uzaba wuzuye muri Mutarama 2021 utwaye miliyari 6 Frw.

Ikoreshwa ry’umuhanda uri kubakwa utegerezanyijwe ubwuzu kuko uzatuma ikiguzi cy’urugendo abaturage bakoraga bajya cyangwa bava mu Mujyi wa Rubavu kigabanuka.

Mukeshimana Daphrose wo mu Kagari ka Byahi yavuze ko bishimye cyane kubera igiciro cy’ingendo kigiye kugabanuka.

Yagize ati ‘‘Imashini zirakora natwe dukubita agatwenge, umugongo wari ugiye kuzasigara muri ibi byobo rwose, nta gushidikanya kandi ko uyu muhanda numara kuzura n’igiciro kizagabanuka ndetse n’abahakorera bakiyongera.’’

Mpiranya Damascène ukorera ubucuruzi muri Centre ya Buhuru avuga ko ubushabitsi bwe buzagenza neza n’umutekano ukiyongera kubera uzaba umurikiwe n’amatara.

Ati ‘‘Nkatwe ducuruza utabari ndetse tukagira n’amacumbi wasangaga hari abanga kuzamuka kubera ububi bw’uyu muhanda ndetse n’umwijima wabaga uhari. Batwijeje ko bazahita banawushyiraho amatara, urumva ko abakiliya natwe tuzajya tubasaranganya n’abakorera mu mujyi rwagati kuko hazaba hagendeka kandi hasobanutse.’’

Yongeraho ko n’ubwo bari mu gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bari gutekereza uko ibikorwa nibisubukurwa bazarushaho kunoza ibyo bakoraga kugira ngo bagere ku rwego rumwe na bagenzi babo bakorera mu mujyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda riri mu rwego rwo kuwagura no kurushaho kuwutunganya neza.

Yagize ati ‘‘Ni inshingano z’ubuyobozi kwegereza abaturage ibikorwa remezo kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere. Uyu muhanda ni umwe mu mihanda byagaragaraga ko ikenewe cyane byanagaragajwe n’ibitekerezo by’abaturage byakusanyijwe mu gihe cyo gutegura igenamigambi, niyo mpamvu rero natwe twahisemo ko ukorwa mu buryo bwihuse.’’

Uyu muhanda uzaba wujuje ibisabwa byose kuko uzaba ufite imiyoboro y’amazi ipfundikiye ndetse ukanagira amatara asobanutse nk’ari gushyirwa ku mihanda yo mu Mujyi wa Rubavu.

Akarere ka Rubavu kanahize kubaka indi mihanda irimo uwa Serena- Marine- Brasserie ureshya na 6.2 Km ; uwa Bralirwa–Burushya ureshya na 4.1 Km ndetse n’umuhanda ugana ku ruganda rwa Gaz Methane rwa Shema Power Lake Kivu (SPLK) ungana na 4.5 Km. Iyi mihanda yose izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 13.

Agace kanyura imbere ya Kiliziya ya Muhato gasigaje gushyirwamo kaburimbo
Imashini zahareye ku muhanda unyura imbere ya Stade Umuganda
Miliyari 13 Frw zashowe mu kubaka imihanda izoroshya imigenderanire hagati y'Umujyi wa Rubavu n'uduce duhana imbibi nawo
Umuhanda ugana Brasserie unyuze ku mazi wo ugeze ku musozo wubakwa
Umuhanda wa Serena-Marine-Brasserie witezweho guteza imbere ubukerarugendo kuko uca ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .