00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MIGEPROF yakanguriye abagabo kwitabira “Umugoroba w’umuryango”

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, yasabye abagabo kwitabira gahunda ya “Umugoroba w’Umuryango” igamije gushakira ibisubizo ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda binyuze mu kwishakamo ibisubizo.

Ni gahunda iba ku cyumweru cya gatatu cya buri kwezi yahoze yitwa “Umugoroba w’Ababyeyi” ihindurirwa inyito mu Ugushyingo 2020 kuko bamwe bayisobanuraga nk’igenewe abagore gusa, bityo ko abana n’abagabo batarebwa na yo.

Abenshi mu bagabo bakunze kugaragaza ko baterwa ipfunwe no kuyitabira, aho usanga barishyizemo ko igenewe abagore.

Hari uwagize ati “Sinshobora kujyayo. Ubwo se ubundi navugira iki muri ibyo biganiro?”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera Abana muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille, yatangaje ko hari hamwe na hamwe hatangiye kugaragara impinduka mu myumvire n’abagabo bakitabira “Umugoroba w’Umuryango” ariko hakiri icyuho gikomeye.

Ati “Turashaka ko n’abagabo baza, uruhare rwabo ni ingenzi cyane mu kumva akamaro k’imibanire irangwa n’amahoro ndetse n’iterambere ry’imibereho y’imiryango yabo.”

Mu “Umugoroba w’Umuryango” haganirwa ku bibazo byugarije umuryango mugari birimo ubukene, amakimbirane yo mu ngo, abana bajya kuba kmihanda, inda z’imburagihe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Muri buri mudugudu hatoranywa imiryango itatu itarangwa n’amakimbirane ikabera indi icyitegererezo, ikajya iyifasha gukemura ibibazo biyirangwamo.

Batamuliza yasabye inzego z’ibanze kugenzura bihoraho ko abagabo bitabira iyo gahunda ndetse bakarushaho kubishishikarizwa nk’uko New Times ibitabgaza.

Yakomeje ati “Nka Minisiteri n’abafatanyabikorwa bacu, tugiye gukora ubugenzuzi bw’uko “Umugoroba w’Ababyeyi” ukorwa kugira ngo hongerwe ingufu ndetse dukangurire abagabo n’abagore kuwitabira.”

Iyi gahunda yari yarasubitswe kubera amabwiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19 yasubukuwe ku wa 19 Nzeri 2021.

Umugoroba w'Umuryango ukemurirwamo ibibazo bitandukanye byugarije umuryango mugari w'Abaturarwanda. Iyi foto yafatiwe muri Kamonyi mbere y'umwaduko wa Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .