MIGEPROF yagaragaje ’umugoroba w’umuryango’ nk’ishingiro ry’umuryango ushoboye kandi utekanye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere, MIGEPROF, yagaragaje ko Umugoroba w’umuryango ari ingenzi mu kubaka uburinganire n’ubwuzuzanye, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Ingabire Assoumpta, yabigarutseho mu gusoza umushinga wari umaze imyaka itanu ugamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.

Perezida wa RWAMREC, Nzabonimana Venant, yavuze ko hari ubushake bwa politiki mu kubaka imiryango ihamye, urebye mu buryo bwashyizweho bwo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, n’umukobwa n’umuhungu.

Yashimye abagize uruhare muri uyu mushinga bitabiriye umugoroba w’ababyeyi, bagatanga ibitekerezo n’igihe cyabo.

Ati “Umugoroba w’ababyeyio hirya no hino urakora, ariko hari henshi cyane cyane nko mu Mujyi wa Kigali, ucumbagira. Hano rero ni mu gicumbi cy’amasomo dushobora kuba twaza tukajya kwiga uko umugoroba w’ababyeyi ukora n’ukuntu buri wese awugiramo uruhare, n’ukuntu buri wese awugiramo n’inyungu.”

Yavuze ko muri RWAMREC bemera ko ihame ry’uburinganizre n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, umukobwa n’umuhungu, bidashoboka igihe cyose umugabo cyangwa umuhungu atabigizemo uruhare.

Ati “Byaragaragaye aho kera imishinga yazaga igatanga ihene ikayiha umugore ngo ajye kwiteza imbere, yayigeza mu rugo yabyara isekurume, umugore yaza aho yari iziritse akayibura, agasanga umugabo yayitwaye. Byaragaragaye aho inka zashoboraga gutangwa, zagera mu rugo umugabo akayigambanira kubera ko uruhare rwe mu kumva ko umugore na we yagize umwanya wo gutuma urugo rugira imibereho myiza, atarwumvise.”

“Ubu rero ni byo muri Karongi ntekereza ko abagabo benshi bumvise, bakumva ko n’umugore ashobora kugira icyo azana kikaba cyatunga urugo.

Yavuze ko hari abumva nabi uburinganire, nk’aho umugabo agiye gusimbura umugabo mu nshingano ze, n’ubu bikaba uko.

Ati “Ntabwo ariko bimeze, twebwe tuvuga ko uburinganire ari ukuba amategeko agufata kimwe na mugenzi wawe, ufite amahirwe nk’aye, ukaba wishyira ukizana nka mugenzi wawe, ibyo ahabwa n’amategeko nawe ukabibona, ibindi tukuzuzanya.”

Avuga ko ibyo bintuma abantu bubahana, umugabo akumva ko umugore ataje kumukorera ibyamunaniye, ahubwo bagomba gukorana kugira ngo urugo rutere imbere.

Yavuze ko ibyo baharaniye ariko urwo ruhare rw’umugabo ruboneke, bityo habeho umuryango wuzuye, ufite ubugingo n’impagarike.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ingabire Assoumpta, yavuze ko ari ingenzi kubyaza umusaruro Umugoroba w’ababyeyi.

Ati “Nashimye ko mwabashije gukorana n’umugoroba w’umuryango, umugoroba w’imiryango kuba muri Karongi hashimwa ni ibintu dushima kandi duha agaciro, kuko twifuza ko imigoroba y’umuryango yose ikora neza, kuko niho hari isoko y’ayo mahoro, y’ubwo bumenyi, no kugira wa muryango ushoboye kandi utekanye.”

Yasabye abadakora neza kubigiraho, kandi bakabikomeza n’inzego z’ibanze zikabibafashamo.

Yavuze ko minisiteri yavuguruye imikorere y’umugoroba w’umuryango, aho mbere wari uzwi nk’umugoroba w’ababyeyi, mu gihe mbere witabirwaga n’abagore gusa.

Yakomeje ati “Niyo mpamvu twavuze ngo kugira ngo bibe koko umugoroba w’umuryango, n’abagabo bazemo, ni uko uba umugoroba w’umuryango, noneho abana bato, urubyiruko, bakajya bagira igihe bayitabira.”

Yavuze ko mu rwego rwa Minisiteri, bigaragara ko umugoroba w’umuryango ari gaunda yazafasha mu kubaka umuryango, ku buryo ubwo icyorezo cya Coronavirus kizaba gicogoye abantu bakongera guterana mu migoroba y’umuryango, abantu bakwiye kwitabira, ayo mahirwe bakayabyaza umusaruro.

Ati “Mutorezemo urubyiruko, mutorezemo imiryango, mutorezemo abenda kurushinga, mutorezemo abana batoya murabizi ko muri iyi minsi bugarijwe n’ikintu bita igwingira.”

Yavuze ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu kubaka ihame ry’uburinganire, ariko hakiri imbogamizi zihari zirimo kuva hari imyumvire mibi ku buringanire, ihohoterwa rikorerwa abana n’ibyaha byo gusambanya abana.

Ati “Twongere tubigarukeho rwose, abantu batwangiriza abana, ntabwo aribyo, si iby’i Rwanda, si umuco wacu, ntabwo tuzi aho bituruka, aho twavuye, ntituzi n’impamvu yabyo, ariko turabasaba ko buri wese icyo kintu yakagihyize ku mutima.”

“Iyo utekereje ko umwana w’umuturanyi yangijwe n’uwawe bishobora kumubaho, iyo ubitekerejeho wumva ko bikomeye cyane, dufatanye twamagane icyo cyaha. Ingaruka ziza ku mwana wasambanyijwe ni nyinshi cyane, ingaruka ziba ku muryango we ni nyinshi cyane, ndetse no ku muryango muri rusange ziba ari ingaruka nyinshi, ku buryo bikomeje gutya ntabwo twazagira umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Muri uyu mushinga, buri rugo rwasinye imihigo ikubiyemo kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo, aho wageze mu bigo by’amashuri 64.

Muri ibyo bigo hashyizemo clubs 64 zifite intego yo guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abana b’abahungu n’abakobwa; harimo clubs 63 zashinzwe mu bigo by‘amashuri yisumbuye na club imwe yashinzwe muri kaminuza.

Muri izo clubs bigishwaga ibijyanye no guteza imbere ihame ry’uburinganire bw’abana b’abahungu n’abakobwa ndetse no kwita ku buzima bwabo.

Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere, MIGEPROF, yagaragaje ko Umugoroba w'umuryango ari ingenzi mu kubaka uburinganire n'ubwuzuzanye
Perezida wa RWAMREC, Nzabonimana Venant, ashyikiriza Visi Meya ushinzwe Imibere Myiza mu Karere ka Kaongi, Niragire Théophile inyandiko z’umushinga
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .