00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mifotra yasobanuye iby’amasaha mashya y’akazi mu bigo by’abikorera

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 Mutarama 2023 saa 07:27
Yasuwe :

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra), yatangaje ko amasaha mashya y’akazi yagenwe azakurikizwa mu bigo bya Leta mu gihe abikorera na bo bafite uko bazagena imigendekere y’akazi.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Musonera Gaspard, mu kiganiro Imboni cya Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Mutarama 2023.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo mu 2022 niyo yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni amabwiriza agomba gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, akazagabanya amasaha y’akazi kuko katangiraga saa moya za mu gitondo nko mu nzego za leta ahandi kagatangira saa mbili, kagasozwa saa kumi n’imwe.

Uretse akazi gasanzwe, mu mashuri naho amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Musonera Gaspard yavuze ko ibi bizakurikizwa ku bakozi bakora mu bigo bya Leta kandi ko inzego z’abikorera na zo zifite uko zizagena amasaha y’abakozi bazo.

Ati “Ibi bizakurikizwa gusa mu bigo bya Leta. Abikorera n’ubundi ntibari basanganywe itegeko rigena ngo akazi kava iki gihe kakagera iki gihe, ahubwo nibo bagena uko amasaha y’umunsi ari bugende. N’ubu niko bigomba gukomeza.”

Musonera yasobanuye ko umukoresha mu kigo cy’abikorera ashobora kugena uko amasaha y’akazi ateye bigendanye n’imiterere y’akazi ndetse n’ikigo muri rusange.

Ati “Umukoresha wo mu bikorera ashobora kuvuga ati ‘ndatangira saa tatu nsoze saa kumi n’ebyeri. Bo bakunze kwiha amasaha y’icyumweru urabizi ko hari n’abakora ku wa Gatandatu. Umubare w’amasaha wo turawuhuje ni umunani ariko uburyo bayategura bafite ubwo burenganzira.”

Yakomeje avuga ko igikomeye ari uko abakoresha bagomba korohereza akazi bigendanye n’ikigenderewe cyo gutuma ababyeyi babona umwanya wo kwita ku bana kugira ngo bazavemo abana bafite icyerekezo u Rwanda rwifuza.

Umuyobozi muri Sendika y’Abakozi mu Rwanda CESTRAR, Musoni Jordi Michel, yavuze ko n’ubusanzwe umusaruro w’umukozi utabarirwa ku kuba yamaze amasaha menshi bigendanye no kuba haravumbuwe uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora gufasha umukozi gutanga umusaruro mwiza.

Yavuze ko ibirebana no guhuza amategeko bikwiriye kubaho kuko bituma nta mpaka zakomeza kubaho ku murimo kuko akenshi iyo bibayeho umukozi afatwa nk’umunyantege nke.

Ubusanzwe itegeko ry’umurimo mu Rwanda rigena ko umukozi akora amasaha 45 mu cyumweru mu gihe muri aya mabwiriza biteganyijwe ko ari amasaha 40. Bivuze ko bikeneye guhuzwa n’aya mabwiriza kugira ngo izo mpaka zicike bigendanye no kuba itegeko nshinga ry’u Rwanda riteganya ko amabwiriza adashbora kubusanya n’ibiteganywa mu itegeko.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Musonera Gaspard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .