Yatangaje ko kandi buri wese mu bakoresha ibi bizamini wagaragaraho gufasha abakandida gukopera cyangwa kugira indi myitwarire idahwitse, azabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.
Ni ubutumwa iyi minisiteri yanyujije ku rukuta rwayo rwa X mu ijoro ryo ku wa 23 Mutarama 2025, igaragaza ko ibi bizamini biba bikwiye gukorerwa mu mucyo.
Ubu butumwa ariko bwashyizwe hanze nyuma y’amasaha ane n’iminota mike, umunyamakuru wa Radio/Tv10, Oswald Oswakim, atangaje ko hari umwarimu wamugejejeho ikibazo ko mu bizamini biheruka gukorwa hagaragayemo uburiganya.
Ni ubutumwa nawe yari yanyujije ku rukuta rwe rwa X.
Ubutumwa uyu munyamakuru yahawe n’umwarimu atatangaje amazina, bwasabaga ubusobanuro Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, na MIFOTRA, ku kizamini cy’akazi ku mwanya w’umukuru w’ishuri ryisumbuye [Head teacher of secondary School] cyabaye ku wa 22 Mutarama 2025, aho uwo mwarimu yavugaga ko habayemo “ubusumbane”.
Ni ubutumwa bwagiraga buti “Bamwe bagikoze ku masaha cyari giteganyirijwe ari yo Saa Saba, mu gihe hari abagikoze nyuma aba mbere banageze mu rugo, kuko hari abagejeje Saa Tatu z’ijoro bagikora kandi cyari kigenewe Saa Cyenda n’igice.”
Bwakomeje bugira buti “Hari n’ahandi abashinzwe gukoresha ibizamini [invigilators] baretse abakora ibizamini bakigira mu matsinda. Abo bagikoze nyuma rwose bacyujuje 100% na za 90%, nyamara abagikoze nta manyanga abayemo batarenzaga 80%.”
Habura iminota mike ngo uwo munsi wirenge, MIFOTRA, yatangaje ko yongera “kwibutsa abakandida basaba akazi mu nzego za Leta, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego za Leta zateguye ibizamini n’abakozi bazo bagenzura uko ibyo bizamini bikorwa, kandi ko kizira kwinjirana telefoni cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu kizamini.”
Iyi minisiteri yavuze ko izakomeza kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa, ndetse ko abakandida bagaragayeho imikorere itaboneye bazabihanirwa harimo no guhagarikwa kongera gukora ibizamini.
Izakomeza kandi “gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo uburiganya, gukopera n’indi myitwarire idakwiye bicike burundu mu bizamini ku myanya y’akazi mu nzego za Leta.”
Muze hano tuvugishe ukuri: mubona abayobozi bakuru baramutse bahumbije gato, abatekinisiye batakwimika ubuswa na ruswa mu Rwanda umu?
________________
Soma ubwo butumwa maze ufate ijambo: 👇"Tubarize REB na MIFOTRA ikibazo kijyanye n'ikizamini cy'akazi ku mwanya wa Head… pic.twitter.com/CHH2gZk4MG
— Oswald Oswakim (@oswaki) January 23, 2025
ITANGAZO pic.twitter.com/SZ6v3bN6dI
— Ministry of Public Service and Labour | Rwanda (@RwandaLabour) January 23, 2025

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!