Microsoft yakoze ikoranabuhanga rizabuza amahanga kongera kwivanga mu matora ya Amerika

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga na Porogaramu za mudasobwa rwa Microsoft rwatangiye kugerageza porogaramu nshya yitwa ‘ElectionGuard’ izajya yifashishwa mu gutora, yitezweho kuzatuma Abanyamerika bongera kugirira icyizere igikorwa cy’amatora kuko izakumira amahanga kongera kwivanga mu matora nk’uko byagenze mu mu 2016.

Iri koranabuhanga ryitezweho kuba uburyo bwo gutora no kubara amajwi binyuze mu mucyo.

Muri ubu buryo bushya, abantu bazajya batora bifashishije porogaramu iri muri tablet irimo ikarita ifite ubushobozi bwo kubika amakuru ubundi amakuru y’ibyo batoye abikwe ku mashini nyuma hasohorwe impapuro zingana n’umubare w’abatoye kugira ngo zishyirwe mu gasanduku k’itora.

Iri koranabuhanga rizaza risimbura iryari risanzwe aho uwatoraga yafataga urupapuro rw’itora ubundi agahitamo umukandida ashaka gutora akoresheje igikumwe cyangwa ikaramu ubundi agashyira mu gasanduku k’itora.

Umuyobozi muri Microsoft, Tom Burt, yavuze ko nka Microsoft nyuma yo kubona ibyabaye mu 2016 bahisemo gutanga umusanzu wabo ngo bitazasubira.

Ati “Tumaze kubona ibyabaye mu 2016, imbaraga zakoreshejwe n’amahanga duhanganye mu kugira uruhare mu nzira y’amatora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twafashe umwanzuro ko dufite inshingano nk’abayoboye mu ikoranabuhanga zo kureba icyo Microsoft yatanga nk’umusanzu mu kunoza imigendekere myiza n’umutekano mu matora yacu.”

Ku ikubitiro ubu buryo bushya bwageragerejwe mu gace ka Fulton muri Leta ya Missouri ubwo habaga amatora mu mashuri yisumbuye ndetse n’ay’abakozi b’Urukiko rw’Ikirenga muri iyi leta.

Umwe mu bitabiriye aya matora Barabara Pifer yavuze ko yatunguwe n’ubu buryo bushya bwo gutora.

Ati “Naje niteze uburyo bwa kera bwo gutora bw’agakaramu k’igiti gato n’urupapuro rwo kuzuza ariko si ko byari bimeze habe na gato, byataganga umutuzo kubona ko hari icyo bari kugerageza gukora gishya gishobora kuba intangiriro y’uburyo buzaza bufite umutekano.”

Iri koranabuhanga rije nyuma y’ibyavuzwe cyane ko mu 2016 u Brusiya bwivanze mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’intasi mu bijyanye n’umutekano muri iki gihugu zikaba zari ziherutse kuburira abashyiraho amategeko ko ibi bishobora kongera kuba no mu matora yo muri uyu mwaka wa 2020 kugira ngo Perezida Donald Trump yongere atorwe.

Microsoft yafashe ingamba zizatuma nta muntu wongera kwinjira mu matora ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .