Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, tariki ya 18 Kamena 2022, ni yo yashyize Rugwizangoga mu mwanya mushya, mu rwego yahozemo mu myaka irindwi ishize.
Yinjiye muri RDB yahozemo na mbere yo guhabwa inshingano zitandukanye zirimo no kuba Umuyobozi w’Uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen mu Rwanda, umwanya yamazeho imyaka ibiri n’amezi atanu hagati ya 2018 na 2020.
Yahawe inshingano muri Volkswagen afite imyaka 32, icyo gihe yabaye uwa mbere muto wahawe umwanya wo kuri urwo rwego muri Volkswagen Group muri Afurika.
Rugwizangoga asanzwe ari umunyamuryango w’Ihuriro rya World Economic Forum. Muri RDB yitezweho gutanga umusanzu mu igenamigambi no kugenzura imishinga ifitanye isano n’iterambere ry’ubukerarugendo.
Ni ku nshuro ya kabiri yinjiye muri RDB kuko yakoze muri uru rwego mu 2015, icyo gihe yari Umujyanama mu bya Tekiniki w’Umuyobozi wayo.
Rugwizangoga yasimbuye Belise Kariza wagizwe Umuyobozi Mukuru wa African Wildlife Foundation Rwanda; uyu mwanya wari ufitwe mu buryo bw’agateganyo na Kageruka Ariella.
Rugwizangoga yize ibijyanye na Siyansi mu Ishami rya ‘Chemical Engineer’, afite ubunararibonye mu igenamigambi, kuyobora imishinga n’iterambere ry’ibicuruzwa.
Yakoze imirimo itandukanye mu nzego za Leta n’izigenga, afite inshingano zo ku rwego rwo hejuru. Yakoreye Imbuto Foundation nk’ushinzwe Umushinga wa Innovation Accelerator hagati ya 2016 - 2018, yabaye muri RDB mu 2015 ndetse yabaye ‘Brand Manager’ muri Innovation Village Group mu 2015-2016.
Rugwizangoga ari mu bashinze Ejo-Connect, ihuriyemo urubyiruko rw’u Rwanda n’urwo mu Budage mu 2010. Avuga indimi zigera kuri eshanu zirimo Ikidage, Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda n’Icyespagnol.
Yegukanye ibihembo bitandukanye birimo Davos50 - World Economic Forum, Young African Society Award, BBC Poetry Award - Commonwealth Game, Future Leader Award - Active African Woman na The Spring of Poets igenerwa abanditsi.
Mu bandi bayobozi bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri harimo Ines Mutoni wagizwe Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!