Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku abanyeshuri 266 basoje amasomo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda(CUR), ku wa 18 Nzeri 2024, umuhango wabaga ku nshuro yawo ya cumi.
Mgr Rukamba, Umuyobozi Mukuru wa CUR yasabye abarangiza amasomo ya Kaminuza hirya no hino mu gihugu, ko bakwiye gukora ibishoboka byose bagashakisha icyiza cyateza imbere aho bavuka.
Ati “Ubushakashatsi dukorera iwacu ni ikintu gikomeye. Gushakashaka icyiza cyagirira umuturanyi wawe akamaro ni ko gutsinda nyako mu mashuri, ni nabwo ubumenyi buhamye kandi bufite icyanga butuma abantu bagira aho bava n’aho bagera.’’
“Dushishikarize Kamimuza gukora ubushakashatsi ku bintu by’i Rwanda; uko abanyarwanda babaho,uko ubuzima bwabo bumeza n’ubwo bitabujije no gutekereza no hanze yarwo.’’
Mgr Rukamba yagaragaje ko Kaminuza (n’abayigamo) baba bakwiye gushaka ikintu cyose kirengera umuntu kandi gituma amahoro asakara mu bantu.
Musenyeri Filipo Rukamba, avuga kandi ko Abanyarwanda bakeneye gusobanurirwa ibyabagirira akamaro, ari naho ahera asaba abasoza amasomo ya za kaminuza n’andi mahugurwa yose kugira ibyo bahindura muri sosiyete nyarwanda, ndetse n’ahandi hose bagenda.
Kaminuza zo mu Rwanda zakunze kunengwa kudashyira imbaraga mu guteza imbere ubushakashatsi, nyamara ariyo soko y’ubuvumbuzi bushya bufasha gukemura ibibazo byugarije sosiyete.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!