Yabigarutseho ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, cyatangirijwe mu Murenge wa Gahini kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024.
Nsengiyumva Elias utuye mu Mudugudu wa Rwinkuba mu Kagari k’Urugarama, yabwiye IGIHE ko mu myaka nka 20 ishize abagore benshi bumvise nabi ihame ry’uburinganire ku buryo barikoresha nabi batsikamira abagabo bikanavamo gatanya.
Ati “Leta ikwiriye kumanuka igasobanurira neza abaturage ibijyanye n’ihame ry’uburinganire. Ni ukuri mu giturage abenshi barikoresha nabi batsikamira abagabo, nta mugore ugiha icyubahiro umugabo mbese bumvise nabi uburinganire. Hari usanga umugabo nta jambo afite mu rugo ku buryo yibeshye akanasakuza ahubwo yafungwa.”
Mukamazimpaka Jacqueline utuye mu Mudugudu wa Nyagitabire we yavuze ko koko iki kibazo cy’abagore bumvise nabi uburinganire kiri hose bitewe nuko umugore asigaye yumva yarara mu kabari nk’umugabo.
Ati “Ubundi kera nta mugore wajyaga mu kabari ngo ageze saa Moya akikarimo ariko ubu kubera uburinganire arakicaramo ukaba utamukabukira ngo akumve, ahita akubwira ngo bariya bagabo bo se ko bakicayemo. Leta niyongere ubukangurambaga yereke buri wese ko nubwo hari ibyo yemerewe ariko ko umuco ugihari ku buryo hari ibyo adakwiriye kurenga.”
Munyaneza Emmanuel we yavuze ko hari ibyo Leta yatangiye gukora byo guhugura abantu ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, asaba ko byakongererwa imbaraga kuko muri iki gihe abagore bari kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ati “Barumva ko abagabo babakandamije igihe kinini bagomba nabo kubakandamiza mbese bakabishyura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko abagore n’abagabo bakwiriye kwimakaza uburinganire mu mibanire abasaba gushyira hamwe mu kubaka umuryango.
Ati “Icyo rero tubagiramo inama ni ukubigisha inzira nziza ishingiye ku cyo amategeko ateganya ariko ikiruta byose ni ubwumvikane. Umuryango uhari uteganya kwiteza imbere urangwa no gufatanya, gushyira hamwe ndetse n’ukuri.”
Meya Nyemazi yakomeje agira ati “Ubutumwa twabaha ni ukwirinda kumva nabi uburinganire, uyu munsi igihugu cyacu gifite politiki yo guha umugore ijambo, guhabwa ijambo ntibisobanuye guteshuka ku nshingano, ntibisobanuye kwitiranya inshingano ugomba kuba ukora no kuba wakoresha ubwo burenganzira ukabukoresha nabi. Iyo hari ubukoresheje nabi amategeko nawe aramuhana, abagore nibumve ko ihame ry’uburinganire ari ukubabanisha neza n’abagabo babo buri wese akagira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we.”
Abaturage basabye ko ibiganiro byibanda ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byakongerwa cyane mu midugudu batuyemo, ababukoresha nabi bakajya babihanirwa abagabo batarindiriye kujya kubarega kuko abenshi batinya kujya kurega abagore babo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!