Mexique yafunguye ibiro by’uhagarariye inyungu zayo mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Mata 2019 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Mexique yafunguye ibiryo by’uhagarariye inyungu zayo mu Rwanda (Honorary Consul), yiyemeza gukomeza gutsura umubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Umuhango wo gufungura ibyo biro wabereye i Nyarutarama kuri uyu wa Gatanu.

Muri Gicurasi 2014 nibwo inama y’abaminisitiri yemeje ko umunyarwanda Aimable Rumongi, ahagararira inyungu za Mexique i Kigali.

Ibiro bihagararira inyungu za Mexique, biba bishinzwe gufasha za ambasade mu kazi kazo mu duce turi kure y’aho zikorera. Bishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo mu bice baherereyemo, gufasha mu bibazo bijyanye no gutanga ibyangombwa bijya muri Mexique no kurengera abaturage ba Mexique baba aho bikorera.

Kugeza ubu icyo gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo kimaze kugira ambasade 80 n’abahagarariye inyungu zacyo basaga ijana hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri Ambasade ya Mexique muri Kenya, Francisco Ernesto Romero, yashimiye Rumongi kuba yaremeye guhagararira icyo gihugu mu Rwanda.

Yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uzarushaho kwaguka n’abaturage bakarushaho kumenyana byimbitse.

Yagize ati “Gufungura ibi biro i Kigali ni ikimenyetso gikomeye cyo guteza imbere umubano n’ubushuti hagati ya Mexique n’u Rwanda. Iyi ni intambwe igana ku mubano waguye.”

Uhagarariye inyungu za Mexique mu Rwanda, Aimable Rumongi, yavuze ko gufungura ibyo biro ari ikimenyetso ko u Rwanda ruha agaciro umubano n’ibindi bihugu.

Yavuze ko ruzi neza akamaro ko kubana n’amahanga kuko ari byo byatumye ruva mu icuraburindi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ubu kikaba ari igihugu cyihagazeho.

Yagize ati “Ubu abanyarwanda bafite agaciro haba mu karere no ku mugabane ariko ntabwo babigezeho bonyine. Igihugu cyafunguye imipaka yacyo gihamagara inshuti zacyo hirya no hino ngo bafatanye gushakira hamwe ibisubizo byabafashije kurenga imbogamizi zari zibugarije.”

Yavuze ko u Rwanda na Mexique bafite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro nko mu ikoranabuhanga mu buhinzi, ubukerarugendo, uburezi, ubuvuzi, umuco, inganda n’ibindi.

Yagize ati “Nk’abahagarariye inyungu za Mexique i Kigali tubifashijwemo na ambasade iri Nairobi, turashaka koroshya ubu bufatanye mu korohereza abaturage kugendererana hagamijwe gutsura umubano n’ubucuti hagati y’abaturage ba Mexique n’abanyarwanda. Ndasaba abatarajya muri Mexique kuhasura. Turasaba n’abanya-Mexique benshi kuza gusura u Rwanda no kuhashora imari.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Michel Sebera yavuze ko gufungura ibiro by’uhagarariye Mexique i Kigali ari indi ntambwe mu mubano w’ibihugu byombi.

Yavuze ko kandi ari amahirwe mu kwagura ubufatanye hagamijwe guteza imbere ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Mexique watangiye tariki 21 Mutarama 1976.

Kuva icyo gihe inyungu z’u Rwanda muri Mexique zikurikiranwa na ambasade yarwo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2007 nibwo Mexique yatangiye gukurikirana inyungu zayo mu Rwanda binyuze muri ambasade yayo i Nairobi.

Ubwo hafungurwaga ibiro by'uhagarariye inyungu za Mexique mu Rwanda
Ibiro by'uhagarariye inyungu za Mexique mu Rwanda byitezweho kwagura umubano w'ibihugu byombi
Aimable Rumongi (ibumoso) asuhuza abitabiriye umuhango wo gufungura ibiro by'uhagarariye Mexique mu Rwanda
Ahari ibiro by'uhagarariye inyungu za Mexique mu Rwanda biherereye i Nyarutarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza