Yolanda Sánchez, ubwo yari avuye muri ’gym’ ataha ari kumwe n’umurinzi we, bombi barashwe n’umuntu wari uri mu modoka y’umweru, bahita bajyanwa kwa muganga ariko bombi baza gushiramo umwuka, nk’uko byemejwe n’umushinjacyaha Mukuru wa Leta.
Ubuyobozi muri Mexique bwavuze ko iperereza ku rupfu rwa Meya Sánchez rikomeje.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore wari Meya aje nyuma y’uko iki gihugu kivuye mu matora yasize Claudia Sheinbaum abaye umugore wa mbere utorewe kuyobora icyo gihugu.
Ni amatora yabayemo ndetse agakurikirwa n’urugomo rwibasiye abanyapolitiki bayagaragayemo cyane. Benshi mu bakandida n’abashakaga kwiyamamaza barishwe bikozwe n’udutsiko tw’amabandi hagamijwe kuyobya ibyava mu matora.
Perezida wa Mexique yavuze ko umutekano ari kimwe mu bintu by’ingenzi azibandah, cyane cyane agahangana n’imitwe icuruza ibiyobyabwenge n’ibikorwa bibi

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!