Meteo yaburiye abanyarwanda ku mvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’iteganyagihe ‘Meteo Rwanda’ uyu munsi cyasohoye itangazo riburira ko guhera uyu munsi ku wa 17 kugeza ejobundi ku wa 19 Ukwakira 2019, hazagwa imvura nyinshi irimo imvura n’umuyaga, izaba iri hagati ya milimetero 10 na 40 ku munsi.

Iryo tangazo rivuga ko imvura ziyongera ku munsi w’ejo, rigira riti “Meteo Rwanda iramenyesha abaturarwanda bose ko hagati ya tariki ya 17 na 19 Ukwakira 2019 hateganyijwe imvura mu bice byinshi by’igihugu iri hagati ya milimetero 10 na 40 ku munsi. Biteganyijwe ko iyi mvura iziyongera ku itariki ya 18 na 19 cyane cyane mu ntara y’Amajyepfo no mu majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba.”

Iyi mvura ahanini ngo iraterwa n’isangano ry’imiyaga ndetse n’ubuhehere bw’umwuka byiganje mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Rikomeza rivuga kandi ko hateganyijwe umuyaga uringaniye uri hagati ya metero 5 na meteo 10 ku isogonda (5 - 10m/s), ariko ushobora kuzateza ingaruka zitandukanye cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba.

Hagendewe kuri iyo mvura izagwa mu minsi ikurikiranye, ahenshi mu gihugu hateganyijwe kwiyongera kw’amazi mu migezi, bishobora guteza izindi ngaruka.

Meteo Rwanda isaba abaturarwanda bose kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi ndetse no gukurikiza amabwiriza n’inama bahabwa n’inzego zifite gukumira ibiza mu nshingano zazo.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi nayo ikomeje gusaba abaturarwanda kwirinda Ibiza aho biva bikagera, harimo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kuzirika ibisenge, kudacomeka ibyuma bikoresha amashanyarazi imvura irimo inkuba igwa n’ibindi.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko ibiza bikomeje kwica abantu ndetse bikangiza byinshi, aho mu mezi icyenda gusa ya 2019, abantu 70 bapfuye, hakangirika hegitari zirenga 6700 z’imyaka hirya no hino mu gihugu.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri, yerekana ko uretse abantu 70 bishwe n’ibiza, abandi 177 bakomeretse, inzu 4095 zikangirika, hegitari 6708.65 z’imyaka zikangirika.

Yerekana kandi ko amatungo 167 yapfuye, ibyumba by’amashuri 163 n’ikigo nderabuzima kimwe bigasenyuka. Hasenyutse kandi imihanda itandatu, insengero 49, ibiraro 11, inyubako z’ubutegetsi 15, imiyoboro ikwirakwiza amazi itatu, imiyoboro y’amashanyarazi 60, amasoko atatu n’uruganda rumwe.

Imvura irimo umuyaga yakunze gusenya inzu nyinshi mu bice bitandukanye by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza