Meteo Rwanda yateguje ko muri Nzeri hazaboneka imvura iringaniye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Nzeri hateganyijwe imvura iringaniye, bikazatuma umusaruro w’ibikomoka ku bihingwa no ku matungo wiyongera ndetse n’amazi akiyongera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Iki kigo cyatangaje ko muri Kanama 2020 imvura yaguye yari hagati ya milimetero 0.9 na milimetero 41.2. Imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Rubengera ingana na milimetero 41.2.

Meteo Rwanda yatangaje ko biragaragara ko ubuhehere bw’ubutaka bwagabanutse cyane mu kwezi kwa Kanama biturutse ku mucyo waranze iminsi myinshi y’uko kwezi.

Byitezwe ko ubuhehere bw’ubutaka buziyongera cyane kubera ibihe by’imvura no kwiyongera kw’ibicu mu kirere bizakomeza kuranga ukwezi kwa Nzeri 2020.

Meteo Rwanda yatangaje ko mu kwezi kwa Nzeri 2020, mu Rwanda hateganyijwe kuzagwa imvura iri hagati ya milimetero 10 na 100mm.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Gakenke ahahana imbibi na Musanze na Nyabihu, mu bice by’uturere twa Rubavu, Ngororero na Muhanga hegereye Nyabihu, mu karere ka Nyagatare ahakora kuri Gatsibo na Gicumbi ndetse no mu bice by’Akarere ka Kirehe bihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.

Imvura nke izaba iri hagati ya milimetero 10 na 20, iteganyijwe mu gice kinini cy’Akarere ka Gisagara, aka Huye no mu gace gato k’akarere ka Nyaruguru n’aka Ruhango ndetse no mu bice by’akarere ka Bugesera bihana imbibi n’u Burundi no mu duce twa Kayonza na Kirehe dukora Kuri Tanzania.

Naho imvura iri hasi ya milimetero 10 iteganyijwe mu gace gato k’Akarere ka Huye na Gisagara, Nyaruguru, Bugesera na Kirehe. Imvura iteganyijwe muri Nzeri 2020 iri hasi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri Nzeri ahenshi mu gihugu.

Imvura iteganyijwe izaturuka ahanini ku isangano ry’imiyaga ituruka mu gice cya Congo Ituma tugira imvura mu kwezi kwa Nzeri mu bice byinshi by’igihugu cyane cyane mu Burengerazuba ndetse no mu Majyaruguru y’igihugu.

Imvura yaguye muri Kanama 2020, yari nke cyane ugereranyije n’isanzwe igwa muri uko kwezi, Ibi bikaba byatuma umusaruro uturuka ku bihingwa no ku matungo ugabanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .