Mu itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze, yavuze ko iyi mvura iringaniye ishobora kwiyongera mu majyepfo y’iburangerazuba bitewe n’imiterere yaho ishobora kugenwa n’imisozi, amashyamba, ibiyaga n’ibindi.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “imvura izagwa muri aya mezi abiri iri hagati ya milimetero 50 na 350.”
Imvura iri hagati ya milimetero 270 na 340 iteganyijwe mu bice bya Nyamasheke, Nyaruguru, Rusizi, igice kinini cy’uturere twa Karongi, Nyamagabe na Huye. Iyi mvura kandi izagwa mu duce twa Gisagara na Nyanza.
Mu Karere ka Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Ruhango, Karongi, Ngororero n’Igice cy’iburengerazuba bw’Akarere ka Muhanga ho hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 200 na 270.
Mu bice bizagwamo imvura iri hagati ya milimetero 130 na 200 harimo Akarere ka Musanze, Gakenke,Muhanga, Uburengerazuba bw’Akarere ka Burera, ibice by’uburasirazuba bw’uturere twa Ruhango, Nyabihu, Ngororero na Nyanza.
Mu Mujyi wa Kigali no mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba ho hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 130.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!