Meteo Rwanda yatangaje ko imvura izaba nke mu mpera za Gicurasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya nyuma y’uku kwezi imvura izaba nke cyane ugereranyije n’ibindi bice byabanje.

Mu iteganyagihe rigenewe abahinzi mu minsi icumi y’igice cya gatatu cya Gicurasi (tariki 21-31) 2020, Meteo Rwanda, yatangaje ko ugereranyije ibice bibanza (igice cya mbere n’icya kabiri) bya Gicurasi n’igice cya gatatu (21-31) cya Gicurasi 2020, hateganyijwe ko imvura izagabanuka mu gice cya gatatu cya Gicurasi 2020.

Meteo Rwanda yavuze ko mu gihugu hateganyijwe imvura izagera kuri milimetero 60.

Mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Nyamasheke, igice cy’Akarere ka Musanze, Rutsiro, Ngororero n’inkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 mu minsi icumi iri imbere.

Mu turere dusigaye tw’Intara y’Iburengerazuba, Intara y’Amajyaruguru, n’igice cy’Intara y’Amajyepfo gihana imbibi n’Intara y’Iburengerazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40.

Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu gice cy’Amayaga mu Ntara y’Amajyepfo hateganyijwe imvura iri munsi ya milimetero 20. Umubare w’iminsi imvura izagwamo uzagabanuka mu gihugu hose ugereranyije n’iminsi icumi y’igice cya kabiri cya Gicurasi.

Igabanuka ry’imvura riraturuka ku ihuriro ry’imiyaga yari imaze iminsi ihurira mu karere u Rwanda ruherereyemo riri kwerekeza mu gice cya ruguru y’Afrika. Imvura iteganyijwe ahanini ko izaturuka ku miterere ya buri hantu ndetse n’ihuriro ry’imiyaga ritari ryarangira mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Meteo Rwanda yavuze ko ishingiye ku bipimo bigaragaza ko imvura izakomeza kugabanuka mu gice cya gatatu cya Gicurasi 2020 (tariki 21-31), abahinzi bashishikarizwa gukomeza gukurikiranira hafi ibihingwa ndetse bakomeza kugisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura izaba nke mu mpera za Gicurasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .