Meteo Rwanda yagaragaje ko Kanama izarangwa n’ubushyuhe n’igabanuka ry’amazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kanama 2019 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya kabiri cya Kanama 2019 nta mvura iteganyijwe henshi mu gihugu, ku buryo bizagira ingaruka zirimo igabanuka ry’amazi mu bice bimwe na bimwe.

Ibipimo byatangajwe kuri uyu wa Kabiri bigaragaza ko urebye hagati ya tariki 1-10 Kanama 2019, haguye imvura iruta isanzwe ihagwa mu minsi icumi ya mbere ya Kanama mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo mu Majyaruguru y’Iburasirazuba no mu mujyi wa Kigali. Naho mu majyaruguru mu Karere ka Musanze no mu burasirazuba bw’Amajyepfo haguye imvura nke.

Mu gice cya gatatu cya Nyakanga n’icya mbere cya Kanama 2019 kandi ubuhehere bw’ubutaka bwagabanutse hafi mu gihugu hose usibye mu gice cy’Iburengerazuba no mu Majyaruguru y’Iburasirazuba, bitewe n’imvura yahaguye mu gice cya mbere muri Kanama. Ahasigaye ubuhehere bw’ubutaka bwagabanutse bitewe nuko habonye imvura nke.

Nk’uko byatangajwe, igabanyuka ry’imvura mu gice cya Kabiri cya Kanama rizagira ingaruka zitandukanye ku duce rizagaragaramo, nk’uko Meteo Rwanda yabitangaje.

Iti “Mu byumweru bibiri biri imbere hateganyijwe ko ubushyuhe buzakomeza kwiyongera muri Kanama, akaba ariyo mpamvu hateganyijwe zimwe mu ngaruka zirimo nko kugabanuka kw’amazi cyane cyane ahateganyijwe ibipimo by’ubushyuhe bwinshi buri hejuru.”

Impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru mu minsi ishize bwari hagati ya dogere Celsius 32.2 na 21.1 ku bupimiro byo mu Bugarama mu Karere ka Rusizi na Gicumbi, naho impuzandengo y’ubushyuhe bwo hasi yari hagati ya dogere Celsius 14 na 19. Igice cy’Amajyaruguru, Amajyepfo ndetse n’Iburengerazuba niho hakonje ugereranyije n’igice cy’Iburasirazuba no Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko hagati ya tariki 10-20 Kanama 2019 hazagwa imvura nke mu minsi ya mbere y’iki gice; ikaba izagabanuka mu yindi minsi y’icyumweru kizakurikiraho.

Mu Mujyi wa Kigali Intara y’Iburasirazuba, Intara y’Amajyepfo, Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyaruguru, biteganyijwe ko imvura nke izaba iri iri munsi ya milimetero 10.

Meteo Rwanda yagaragaje ko hari ibice bigiye guhura n'ubushyuhe bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza