Mu butumwa buburira Meteo Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 11 Mata 2025, yatangaje ko imvura iteganyijwe ku munsi izaba iri hagati ya milimetero mm 25 na 60.
Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka ziteganyijwe guterwa n’iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri, ingaruka ziterwa n’inkuba.
Ubutumwa bwa Meteo Rwanda bwakomeje buti "Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi."
Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.
Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.
Nta wavuga ibiza ngo yibagirwe ibyo muri Gicurasi 2023 byahitanye abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2,763 zirasenyuka burundu.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza.
Abaturarwanda by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Iburengerazuba ndetse no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu Ntara y’Amajyepfo, basabwe kwitwararika muri iyi minsi iteganyijwemo imvura nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!