Izi mpinduka zagoye abantu benshi, ariko si ko byagenze ku basanzwe bafite ikarita ya Prepaid itangwa na Ecobank, kuko uyifite ashobora kuyikoresha yishyura ibicuruzwa na serivisi binyuranye yaba mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku isi, ndetse akaba yanayikoresha abikuza ku byuma bibikurizwaho amafaranga (ATM), biri ahantu hatandukanye ku Isi.
Icy’ingenzi ni uko iyi karita y’ikoranabuhanga idahabwa gusa abakiliya ba Ecobank, ahubwo ihabwa buri wese ugaragaje ubushake bwo kuyikoresha, n’iyo yaba adafite konti muri Ecobank. Ku muntu wese ukeneye iyi karita ya prepaid, ashobora kuyibona ku mashami yose ya Ecobank mu gihugu.
Ku muntu usanzwe uyifite, kongeraho amafaranga biroroshye, kuko ashobora kwifashisha porogaramu ya telefoni ya Ecobank (Ecobank Mobile App), Express Point (aba-agent ba Ecobank) cyangwa akagana ishami rya Ecobank rimwegereye mu gihugu.
Iyi karita kandi ifite umutekano uhagije ndetse na buri gikorwa ikoreshejwe, nyirayo ahita ahabwa ubutumwa bugufi bumwereka igikorwa kimaze gukorwa.
Ikarita ya Prepaid iri ku rwego mpuzamahanga, kuko ishobora gukoreshwa hishyurwa ibicuruzwa na serivisi mu magururiro atandukanye ku Isi, ndetse no kuri murandasi. Ibi kandi ntibigombera kuba uri mu Rwanda gusa, kuko wabikora uri no hanze y’u Rwanda.
Ku muntu uri hanze y’u Rwanda kandi, agakenera gukoresha amafaranga ariko ku ikarita ye ya prepaid atariho, birashoboka cyane ko yayashyirirwaho n’umuntu uri mu Rwanda kandi bigakorwa ako kanya, ku buryo bitaba imbogamizi mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Si ibyo gusa kuko iyi karita inafasha uyifite kugira umuco wo kwizigama, aho umuntu ashobora gushyiraho amafaranga azakoresha yishyura ibintu akenera mu buzima bwa buri munsi mu gihe runaka, bikamurinda guhora akoresha amafaranga menshi atateganyije.
Ecobank ni banki y’ubucuruzi imaze kwamamara muri serivisi z’imari ku rwego rw’Isi, benshi bakayikundira uburyo serivisi zayo zifashisha ikoranabuhanga, bityo bikorohereza abakiliya kuzigeraho batavunitse. Iyi banki ikorera mu bihugu 33 byo ku mugabane wa Afurika.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!