Menya abarebwa n’ibikorwa byo kumenyekanisha imitungo yabo ku rwego rw’Umuvunyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Imwe mu nshingano nyamukuru z’Urwego rw’Umuvunyi, ni ukwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka amakuru agaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’igihugu kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwo hasi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko.

Muri iyi nyandiko turagaruka cyane kuri iyi nshingano ijyanye no kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka amakuru agaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’igihugu n’abandi bakozi itegeko rigena.

Hashingiwe ku mugereka w’itegeko nimero 76/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, abayobozi n’abakozi bagaragariza umutungo wabo Urwego rw’Umuvunyi ni aba bakurikira:

Abayobozi bagengwa n’itegeko ngenga n° 61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta,(ingingo ya 3, 1°), Ba ofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda no muri Polisi y’u Rwanda, abacamanza, abashinjacyaha n’abagenzacyaha batabarirwa mu bayobozi bavuzwe mu gace ka mbere.

Abakozi bo mu myanya ikurikira; Abakozi bari ku mwanya w’ubuyobozi (Directors and Heads of services) mu nzego za Leta, iz’ibigo byayo, ibigo Leta ifitemo imigabane n’imishinga ya Leta, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abakira, abacunga n’abagenzura imari n’umutungo wa Leta;abakozi bari mu tunama dutanga amasoko mu nzego za Leta, mu bigo byayo, mu bigo Leta ifitemo imigabane no mu mishinga ya Leta.

Hari kandi abashinzwe imisoro n’amahoro, abashinzwe imicungire y’ubutaka, Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakora mu mashami yarwo ashinzwe kurwanya ruswa, kurwanya akarengane, kugenzura imyitwarire y’abayobozi no kugenzura imitungo, abayobozi b’ibigo by’amashuli yisumbuye ya Leta n’abacunga imari n’umutungo muri ibyo bigo, Ba Noteri ba Leta, abandi bakozi bagenwa n’Urwego bakoreramo.

Itegeko ngenga n° 61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta, ingingo ya 3 isobanura abayobozi bavugwa n’iri tegeko:

Umuyobozi: umuntu ukorera Leta wo mu rwego Nshingamategeko, Nyubahirizategeko cyangwa mu Bucamanza n’izindi nzego zizishamikiyeho, ushinzwe ku rwego rw’umurimo kuyobora abandi no gufata ibyemezo bigira ingaruka ku rwego rw’Igihugu, urwa serivisi, urw’ ikigo cyangwa ku murimo ashinzwe;

Abayobozi b’Ikirenga: Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe;

Abayobozi Bakuru: Abagize Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga n’abandi bashyirwaho n’Iteka rya Perezida n’abashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe kugeza ku Muyobozi Mukuru n’abandi bari ku rwego rumwe na we;

Kumenyekanisha umutungo ku bayobozi bose bavuzwe, ni igikorwa kiba buri mwaka kandi kigakorwa mu buryo bw’ibanga kuko inyandiko igaragaza umutungo w’umuntu ibikwa mu ibanga ku buryo ibikubiyemo bimenywa gusa na bene zo n’abashinzwe kuzakira.

Abibaza aho Urwego rw’Umuvunyi bo bamenyekanisha imitungo yabo, Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi babiri bungirije n’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi nkuko bateganywa n’itegeko, bamenyekanisha imitungo yabo mu Biro bya Sena.

Ingingo ya 19 y’itegeko ngenga n°61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’Abayobozi mu nzego za Leta ivuga ko umuyobozi wese ategetswe kumenyesha Urwego rw’Umuvunyi umutungo afite mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Inyandiko igaragaza umutungo nyakuri ishyikirizwa Urwego rw’Umuvunyi bitarenze tariki ya 30 Kamena ya buri mwaka ku bantu basanzwe mu kazi n’igihe bavuye mu mirimo yabo mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15).

Ku bantu bagitangira imirimo y’ubuyobozi, inyandiko ya mbere igaragaza imitungo yabo ishyikirizwa Urwego rw’Umuvunyi mu gihe cy’ukwezi kumwe batangiye imirimo.

Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta Itegeko ribasaba kumenyekanisha umutungo wabo ku Rwego rw'Umuvunyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .