Mega Global Market ni isoko rikorera ku ikoranabuhanga ariko rikanagira amasoko ari imbera mu gihugu no mu bindi ryafunguyemo amashami. Ricururizwaho inyunganiramirire, serivisi zitandukanye n’imashini zifasha kugorora umubiri.
Gufungura ku mugaragaro Mega Global Market, yaba isoko ryo ku ikoranabuhanga n’isoko rigaragara biteganyijwe ku wa 15 Nzeri 2024, mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Market Dr. Francis Habumugisha ubwo yari mu nama yahuje akanama k’abajyanama, yatangaje ko abantu bagura ibicuruzwa kuri iri soko bahisemo kubashyiriraho poromosiyo kugira ngo bakomeze kugerwaho n’ibyiza.
Ati “Twashyizeho poromosiyo y’uko abantu bose bazishyura kuva ku wa 19-26 Kanama 2024 bazajya bagabanyirizwa 20%. Ibi biri kuri ziriya serivisi zirindwi mwabonye zijyanye n’ingendo ku bajya kwiga, gutembera, ndetse bikanakora ku bagura inyunganiramirire zitandukanye na bo baragabanyirizwa 20%.”
Gusa uku kugabanyirizwa ibiciro yavuze ko bitareba abantu bagura imashini imwe.
Habumugisha yavuze ko bateganya kandi urugendo n’abanyamuryango barimo abaguze ibintu bitandukanye ku isoko Mega Global Market, abahagarariye ikigo bagurishije ibintu n’abandi bujuje ibisabwa, ruzerekeza i Dubai mu Ukuboza 2024.
Muri uru rugendo abujuje ibisabwa bishyurirwa ibintu byose, kuva ku mafaranga y’urugendo, ibitunga umuntu n’ibindi byose bikenerwa kugeza bagarutse.
Yahamije ko bahereye muri Aziya ariko nyuma bazagera no mu bindi bihugu birimo Amerika, Canada n’i Burayi.
Visi Perezida wa Mega Global Market, ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza, Dr. Arthur Rukundo yatangaje ko kuri iri soko hari ibicuruzwa bijyanye n’ubuzima (inyunganiramirire), hakaba ibikoresho bifasha kugira ubuzima buzira umuze, ndetse na serivisi z’ingendo ku bakeneye kujya mu bice bitandukanye kwiga, kwivuza, gukora akazi n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!