00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Me Karongozi yavuze ku byo kwitega mu gihe Charles Onana yahamwa n’ibyaha

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 October 2024 saa 07:12
Yasuwe :

Umunyamategeko ukunze guhagararira abaregera indishyi mu manza z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi zibera mu Bubiligi no mu Bufaransa, Me André Martin Karongozi, yagaragaje ko mu gihe umunya-Cameroon, Charles Onana, yahamwa n’ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, byaba ari indi ntsinzi mu rugamba rwo kurwanya abapfobya.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yashimangiye ko urwo rubanza ruzatangira kuburanishwa ku wa 7 Ukwakira 2024 rufite byinshi ruvuze haba ku Banyarwanda no ku Isi muri rusange.

Yagize ati “Rufite agaciro kuko nk’uko ubizi Jenoside ikomerezwa mu kuyikahana, iki rero kimuhamye ni icyaha gikomeye ariko nta nubwo dushidikanya ko ayihakana, arayihakana kandi akanabyemera.”

“Uru rubanza rwaba intangarugero ku bantu bahakana Jenoside ruramutse rwemeje ko ibyo avuga, yandika cyangwa uburyo yitwara ari uguhakana Jenoside.”

Yashimangiye ko ingufu z’icyemezo cy’urukiko zatuma habaho n’uburyo bwo gukurikirana n’abandi bihisha mu mutaka wo kwandika ibyo batekereza ariko bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ibi rero nubwo batahana abahakana Jenoside bose muri uru rubanza rwa Charles Onana ariko rwaba ari urugero rwiza rwo kwereka abantu ko utavuga uko ushaka, ibyo ushaka mu gihe uvuga Jenoside.”

Uyu munyamategeko yavuze ko nubwo bimeze bityo, hari abantu bari inyuma ya Charles Onana barimo n’abagitsimbaraye ku ivangura n’amako byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kirego cyatanzwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, nyuma y’ibiganiro bitandukanye n’ibitabo Onana yagiye yandika, agaragaza ko mu Rwanda nta Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze ihaba.

Onana kandi amaze igihe yifashishwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo arusheho gupfobya no guhakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo agaragaze ko habaye Jenoside yakorewe Abanye-Congo mu gihe itigeze yemerwa ku rwego mpuzamahanga.

Urubanza rwa Charles Onana ruteganyijwe mu cyumweru gitaha
Me André Martin Karongozi, yashimangiye ko Charles Onana aramutse ahamwe n'ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byabera urugero n'abandi bakibikora nkana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .