Me Gatera Gashabana waburaniye Ingabire Victoire yinjiye mu bunganira Rusesabagina

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Ukwakira 2020 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Me Gatera Gashabana, umwe mu bunganizi barindwi bari batanzwe n’umuryango wa Paul Rusesabagina nk’abagomba kumwunganira, yiyunze kuri Me Rugaza David na Nyembo Emeline bari basanzwe bamwunganira.

Mu ntangiriro za Nzeri nibwo umuryango wa Paul Rusesabagina watangaje ko hari abanyamategeko barindwi ushaka ko bamwunganira, ko utizeye Rugaza na Nyembo kuko ngo bakorera mu kwaha kwa leta y’u Rwanda.

Muri abo barindwi, Gashabana wunganiye abarimo Ingabire Victoire niwe munyarwanda urimo mu gihe abandi barimo batatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe wo muri Canada, uwo mu Bubiligi, n’undi wo muri Australie.

Icyo gihe Me Gatera Gashabana yabwiye IGIHE ko ntacyo yatangaza kuri iyi ngingo. Gusa kuri uyu wa 20 Ukwakira ubwo Rusesabagina yitabaga urukiko, nubwo Gashabana atari ahari, ariko byavuzwe ko ari mu bamwunganira.

Me Nyembo Emeline yabwiye urukiko ko mu ikoranabuhanga ry’urukiko, hashyizwemo imyanzuro yakozwe na Me Gatera Gashabana, ko mu gihe urukiko ruzaba rwiherereye, rwazayisuzuma nayo. Yavuze ko Gashabana atabonetse mu iburanisha kuko ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryatangiye kuburanishwa atari mu Rwanda.

Ubwo umuryango wa Rusesabagina wavugaga ko utemera Me Rugaza, we yashimangiye ko yatoranyijwe n’urwega ku giti cye kandi ku bushake bwe.

Icyo gihe Kathryne Kurth, Umuvugizi w’Umuryango washinzwe na Paul Rusesabagina, yatangaje ko batemera uyu munyamategeko kuko atazwi ndetse atifuzwa n’umuryango wa Rusesabagina, umushinja kuba "abogamiye ku ruhande rwa leta y’u Rwanda".

Me Rugaza David yabwiye IGIHE ko nta muntu n’umwe wo mu muryango wa Rusesabagina yigeze avugana nawe, nibura ngo amugaragarize impungenge runaka, ari naho yaheraga avuga ko atumva icyo uyu muryango ushingiraho uvuga ko abogamiye ku ruhande rwa leta.

Ati “Biranatangaje kumva bavuga ibyo, ntawigeze ampamagara, babibonye he ko ndi mu kwaha kwa leta? Ikindi uregwa niwe uhitamo uwo ashaka, ntabwo uwo ashaka atoranywa n’umuryango. Mu gihe we agishaka njye, nzakomeza mwunganire, keretse avuze ati ntunyunganira.”

“Ikindi cyongeweho, ntabwo nigeze ntangwa na leta. Niwe wampisemo, yampisemo muri lisiti y’abavoka yahawe. Ni abavoka kandi ndi mu bafite ubunararibonye, yanampisemo kubera ubunararibonye yambonyeho.”

Me Gatera Gashabana yize amategeko muri Kaminuza y’i Kinshasa muri Repubulika ya Demorasi ya Congo mu 1985, yunganiye abantu bashinjwa ibyaha bikomeye nka Ingabire Victoire, Adeline Rwigara, Pasiteri Jean Uwinkindi, Abayoboke ba FDU Inkingi bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi n’abandi.

Yanunganiye abaregwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baburaniye mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwashyiriweho u Rwanda, rwakoreraga i Arusha.

Paul Rusesabagina yari asanzwe yunganirwa na Me Nyembo Emeline na Rugaza David
Me Gatera Gashabana wunganiye abarimo Ingabire Victoire na Adeline Rwigara yinjiye mu bunganira Rusesabagina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .