00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbanda wigeze gushaka kuyobora FERWAFA yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 May 2024 saa 09:22
Yasuwe :

Mbanda Jean ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye.

Mbanda yamenyekanye ubwo yiyamamarizaga kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ariko agatsindwa afite ijwi rimwe.

Mu 2017 yigeze gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu ariko aza kubivamo.

Yavuze ko “Mu 2017 nibyo naje mu Rwanda, mvuga ko ngiye gufatanya na Leta iriho n’umutware wayo ariko se urabona hari icyahindutse. Kwiyamamaza rero nibwo buryo bwiza bwo kumwunganira (Perezida). Ntabwo twifuza ko agenda agahangana n’ababonetse bose bakavuga ko habuze abandi bahangana. Ndi hano kugira ngo nyomoze ibyo.”

Yagaragaje ko yatanze kandidatire ye agamije gufasha Leta iriho na Perezida wa Repubulika gusigasira ubumwe.

Mbanda yavuze ko urugendo rwo gushaka imikono rwamugoye cyane ariko hari n’ibyo rwamwigishije cyane.

Yagaragaje ko yabashije kubona ko Abanyarwanda baciye akenge mu bijyanye na Politiki ndetse ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye ibintu byose neza ku buryo nta cyo ushobora kuyinenga.

Ati “Ubundi njyewe ndanenga cyane rwose, ariko nashatse akantu k’agakosa ku mitegurire y’amatora kugeza ngeze aho ariko ndakabura. Nabonye abaturage bakuze mu mitekerereze ijyanye na politiki. Hari nk’umuturage wambajije ngo kudusaba imikono ntibyatubuza kuzitorera umukandida wacu. Ndamusobanurira mubwira ko iyo mikono ariyo izanyemerera guhangana n’uwo mukandida wabo.”

Jean Mbanda ni umugabo w’imyaka 71 y’amavuko, mu Rwanda azwi ho kuba yarabaye umudepite igihe kinini ndetse n’umuntu wanyuze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Ubuheruka yatsinzwe amatora yo kuyobora Ferwafa ubwo yari ahanganye na Nzamwita Vincent De Gaulle. Icyo gihe yabonye ijwi rimwe, yashimangiye ko riruta uko yari gutorwa 100%.

Yakoze imirimo itandukanye kuri ubu akaba yatanze kandidatire nk’umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashoje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida, aho kuva ku wa 17 Gicurasi 2024 kugeza kuri uyu wa 30 Gicurasi hakiriwe kandidatire z’abifuza guhatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu icyenda barimo abigenga barindwi.

Ubwo Mbanda yatangaga kandidatire ye
Mbanda azwi cyane mu mupira w'amaguru

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .