Kwinjira muri uyu muryango bigaragaza umwanya ikigo giha guteza imbere uburinganire n’iterambere ridaheza.
Mayfair Insurance Rwanda yatangaje ko yinjiye mu Muryango Women In Finance Rwanda kuri uyu wa 30 Kanama 2024, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura.
Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance Rwanda, Jessica Igoma, Umuyobozi Mukuru wa Zep-Re mu Rwanda no mu Burundi, Alice Uwase, hamwe n’Umuyobozi Mukuru wanashinze Women In Finance Rwanda Lina Higiro.
Igoma yatangaje ko kwinjira muri WIFR bigaragaza ubushake ikigo cyabo gifite mu guteza imbere uburinganire, kandi ko ari intego biyemeje kugeraho nk’uko bafite n’izindi zigamije iterambere.
Ubushakashatsi bwakozwe na McKinsey & Company bwakorewe ku bigo birenga 1000, bwagaragaje ko mu gihe hari abantu bafite ibyo batandukaniyeho benshi mu buyobozi bw’ibigo bituma bibona inyungu nyinshi kandi bikanagera ku ntego z’igihe kirekire.
Ati “Twiyemeje kugira uruhare muri uru rugendo rwo guteza imbere umugore no kugendana na Women In Finance Rwanda intambwe ku yindi.”
Umuyobozi Mukuru wa WIFR, Lina Higiro, yashimye Mayfair ku cyemezo yafashe cyo kuba umunyamuryango wa WIFR, ahamya ko biyongereye ku rutonde rurerure rw’ibigo by’ubwishingizi byamaze kwinjira mu rugendo rwo guteza imbere uburinganire birimo Sanlam na Zep-Re.
Ati “Ubu turi itsinda rikomeye rishobora gukora ubuvugizi no gutanga icyerekezo ku rwego rw’ubwishingizi ruhamye kandi rugirira abantu akamaro.”
Yahamije ko kudashyira imbere uburinganire bishobora kugira ingaruka ku bukungu ndetse bikaba ingorane ku byerekeye gukora ubucuruzi, asaba ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere umuco wo kudasiga inyuma umuntu n’umwe.
Lina Higiro wari Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda Plc, aherutse kugirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu Karere mu Kigo cy’Ishoramari cya NCBA Group.
Ibigo byinjira mu Muryango Women In Finance Rwanda byiyemeza guteza imbere gahunda zigamije kuzamura uburinganire no guteza imbere ubukungu budaheza by’umwihariko mu rwego rw’imari.
Ibi birimo gushyigikira gahunda yo kugira abagore mu buyobozi bukuru, hashyirwaho intego zo guteza imbere uburinganire no kugabanya ibyuho mu nzego zifata ibyemezo.
Kugira ngo bikorwe mu mucyo ibigo bishyiraho politike igena intego zigomba kugerwaho mu guteza imbere uburinganire muri buri rwego rw’imiyoborere kandi zikamenyeshwa bose, n’ibimaze kugerwaho bigatangazwa muri raporo ngarukamwaka.
Ibigo kandi bigirwa inama yo gushyiraho gahunda zifasha gutanga amakuru ku rugero abagore bahagarariwemo, uko bazamurwa mu ntera kandi bikagaragaza ingorane bahura na zo mu kugera ku buringanire.
Abanyamuryango kandi biyemeza kugaragaza imbogamizi n’umuti urambye wakoreshwa mu rwego rw’imari wafasha kuzamura umubare w’abagore kandi bakagaragara cyane mu nzego nkuru.
Banasabwa kandi gushyiraho komite ishinzwe uburinganire ku batayifite.
Women In Finance Rwanda yashinzwe mu 2023, imaze kugira imikoranire n’ibigo bitandukanye bifasha abanyamuryango bayo gusohoza neza inshingano zabo mu rwego rw’imari ruhoramo impinduka.
Higiro yavuze ko mu rwego rw’amabanki, WIFR yagiranye imikoranire na Chartered Institute of Securities and Investments, hatangwa buruse zo kwiga ku bagore n’abagabo abandi bagabanyirizwa ikiguzi.
Ati “Dufite kandi ubufatanye n’ikigo cya Uganda Financial Institute for Training Home - UIBFS, gitanga impamyabumenyi mu gusesengura ibyerekeye inguzanyo, Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gusesengura inguzanyo zijya mu ruhererekane rwo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi. Abanyamuryango (abakozi bose) bagabanyirizwa ikiguzi kuri ayo masomo.”
Uyu muryango kandi utanga amahugurwa ku bakozi agamije kubongerera ubushobozi, no kungurana ibitekerezo n’inzobere mu rwego rw’imari.
WIFR kandi igiye gutangiza gahunda y’amahugurwa y’abanyamuryango, agamije kubafasha kugira ubumenyi bujyanye n’igihe ndetse no kubahuza n’inzobere muri iyi ngeri ngo zibafashe kugera ku ntego zabo.
Uretse Mayfair Insurance Rwanda, ibindi bigo nka Bank ya Kigali, BRD, NCBA Rwanda, Ecobank, I&M Bank, Umwalimu Sacco, Coopedu n’ibindi byamaze kwinjira muri uyu muryango.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!