00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Matela zisaga 250 ziri mu byahiriye mu nkongi yibasiye amacumbi y’abanyeshuri muri IPRC Kigali

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 23 Mutarama 2023 saa 07:53
Yasuwe :

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2023 amacumbi y’abanyeshuri b’abakobwa bo mu ’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali’, IPRC Kigali yafashwe n’inkongi, hangirika ibikoresho bitandukanye ndetse hahiramo n’amafaranga ibihumbi 170 Frw.

Ni inkongi yibasiye izo nyumako z’iri shuri riherereye mu Karere ka Kicukiro ahagana mu ma saa sita z’amanywa, nyuma Polisi ihita itabara n’ubwo yasanze hari ibyamaze kwangirika.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE ko bakimara kumenya aya makuru, Polisi yahise itabara izimya inkongi “ariko isanga hamaze gushya matera (matelas) 252, indobo abanyeshuri bavomesha 246 n’ibitanda bigera kuri 30.”

CP John Bosco Kabera yakomeje avuga ko hahiye kandi telefoni ngendanwa z’abanyeshuri eshatu n’amafaranga y’abo agera ku bihumbi 170 Frw.

Yavuze ko inkongi yatewe n’insinga z’amashanyarazi zitari zimeze neza, asaba abantu ko mu gihe bashyira amshanyarazi mu mazu yabo bagomba kubyitondera.

Yavuze ko mu gihe abantu babonye inkongi z’umuriro nk’izi bagakwiriye guhamagara Polisi igatabara mu gihe atarangirika byinshi aho gutegereza ko ari abaturage batanga amakuru, “kuko nk’ubu ni abaturage baduhaye amakuru bwa mbere aho kuba IPRC Kigali.”

Aya macumbi ahiye nyuma y’uko kuwa 25 Ukuboza 2022, inyubako ikorera ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda riherereye ku Muhima, zifashwe n’inkongi gusa ubutabazi bugakorwa nta bintu birangirika.

Aya macumbi Polisi ivuga ko yatwitswe n'insiga z'amashanyarazi zitari zimeze neza (ifoto Kigali Today)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .