00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masaka: Ibyishimo ni byose nyuma y’uko ubuyobozi bubakijije abajura babakomeretsaga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 02:59
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, baravuga ko bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikajije umutekano zikanata muri yombi bamwe mu bajura babibaga ibyabo bakanasiga babakomerekeje.

Ibi abaturage babitangaje nyuma y’uko mu minsi ishize abaturage bo muri uyu murenge wa MasaKa bagiye bagaragaza ko batewe impungenge n’abajura bamaze iminsi bica abazamu cyangwa se bakanakomeretsa abaturage bagiye kwiba.

Ibi byatumye IGIHE iganira n’ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Masaka ibubaza icyo buri gukora kugira ngo bukemure iki kibazo cy’abajura bakomeje kuyogoza abaturage rimwe na rimwe bakanasiga babakomerekeje cyangwa babishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, nawe yemeza ko mu minsi ishize muri aka gace hagaragaye ibikorwa by’ubujura uretse ko ubu bamaze kubivugutira umuti.

Ati “Nibyo twagize ikibazo cy’ubujura ariko tumaze kukigira twafashe icyemezo cy’uko umutekano ari uw’abaturage dukora inama na ba mutwarasibo n’abakuru b’imidugu tubumvisha ko hakenewe impinduka no gukoresha ikayi y’umudugudu umuntu mushya uje akajya yandikwamo n’uwo batazi ku buryo ari naho havuye amakuru bidufasha gukemura icyo kibazo cyari kihamaze iminsi.”

Yongeyeho ko abaturage bo muri aka gace biyemeje kujya bafatanya n’irondo mu masaha y’ijoro biremamo amatsinda ku buryo biri mu byakemuye ikibazo cy’ubujura bwari buhamaze iminsi.

Habiyambere utuye muri uyu murenge wa Masaka, avuga ko bishimiye ko inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zahagurukiye ikibazo cy’abajura.

Ati “ Ubu byibuze ibintu bimeze neza ntabwo ari nka mbere abantu bose urabona ko bashyize hamwe kugira ngo bahashye abajura naho mu minsi ishize twese twari dufite ubwoba kuko twabonaga bica abazamu tukibaza umunsi bazatangira gutera abatishoboye byo bizagenda gute.”

Undi muturage na we yagize ati “ Ubu umuntu ari kugenda atekanye ntabwo ari nko mu minsi ishize, natwe byaradushimishije cyane bitewe no kubona inzego zose zahagurikiye ikibazo cy’abajura b’ino i Masaka.”

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Twajamahoro Sylvestre, yemeza ko inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze zakemuye ikibazo cy’ubujura bwari bumaze iminsi bugaraara muri aka gace.

Yagize ati “ Nibyo koko mu minsi yashize habayeho ubujura habaho n’abakomeretsa byabye hagati ya tariki 25 kugeza 28 z’ukwezi gushize ariko kugeza ubu abo bantu babikoze barafashwe muri Masaka ku buryo ubu abaturage batekanye.”

Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza kuba ijisho ry’umuturanyi batangira amakuru ku gihe y’ibyo babona byahungabanya umutekano cyangwa se uwo babonye batazi no gukomeza amarondo bicungira n’umutekano.

Ibyishimo ni byose ku baturage bo mu Murenge wa Masaka nyuma y’uko ubuyobozi bubakijije abajura babakomeretsaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .