Masai Ujiri yahishuye uburyo Perezida Kagame yagize inzozi zo kubaka Kigali Arena (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri, yatangaje uburyo Perezida Kagame yakurikiye umukino w’iyi kipe akibaza uburyo u Rwanda rwazagira inyubako igezweho y’imikino, kugeza ubwo rwujuje Kigali Arena yatashywe mu mwaka ushize.

Kuri uyu wa Kane nibwo hamuritswe iserukiramuco rya Giants of Africa Festival, rizabera mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru ku matariki ya 16-22 Kanama 2020, rigahuriza hamwe urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 200, bazaturuka mu bihugu 11.

Giants of Africa ni gahunda igamije guteza imbere urubyiruko binyuze mu mukino wa Basketball, yatangijwe na Masai Ujiri uyobora ikipe ikomeye muri NBA, Toronto Raptors, ndetse mu mwaka ushize yegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona yatwaye, itsinze Golden State Warriors.

Masai yavuze ko u Rwanda rufite amateka akomeye, ari nayo mpamvu bishimishije kuba rugiye kwakira iri serukiramuco rya Basketball.

Yagarutse ku buryo mu myaka ishize yatumiye Perezida Kagame mu mukino wa NBA All Stars muri Canada, areba umukino hamwe n’irushanwa rya dunk [kwinjiza umupira mu gakangara unanabye kuri panier cyangwa uko abakinnyi barushanwa gushyira umupira mu nkangara babikorana amafiyeri].

Perezida Kagame ngo yari yicaye muri stade, Masai akajya amureba buri kanya ariko agasanga yubitse umutwe. Ngo yaketse ko hari ikibazo gihari, niko kumubaza ibyabaye.

Perezida Kagame yongeye kubika umutwe ngo aramubaza ati “Bizasaba iki kugira ngo twubake Arena nk’iyi muri Afurika, mu Rwanda? None ubu murebe aho twicaye!”

Yavuze ko kuba u Rwanda ari igihugu cyagaragaje ugutsinda kuri uyu mugabane, ngo biri mu mpamzu zatumye rutoranyirizwa kwakira iri serukiramuco rya Giants of Africa.

Yakomeje ati “Kuva muri ibyo bihugu byose tukarizana hano, ku bwanjye ni ugutsinda. Iyo dutsinze muri siporo, dutsinda ku kibuga tukanatsinda hanze yacyo. Iyo utsinze hanze y’ikibuga uhuriza abantu hamwe, urubyiruko, abagore, wongerera abantu ubushobozi, ukongerera abagore ubushobozi, ugatera imbere.”

Perezida Kagame yashimiye Giants of Africa ihesha ishema uyu mugabane, byaba mu mikino, umuco n’imyidagaduro, bigashyira urubyiruko mu mwanya wo kugera ku rwego rukomeye.

Yavuze ko abasura u Rwanda bahageze ku nshuro ya mbere bazabona ko rufite abantu bagira urugwiro, kandi buri wese azabyibonera, ndetse ko iri serukiramuco rizagenda neza buri wese abigizemo uruhare.

Yakomeje ati “Abaturage b’iki gihugu, ibyahise tubisiga inyuma tukareba imbere ahubwo tukabivanamo amasomo, ariko abaturage bacu ni abantu bafite intego zikomeye, bakora cyane kandi dukeneye kwishima. No mu bibazo byose baciyemo bagombaga guhangana nabyo n’ubu bagifite, nabwira buri wese ko bisanga kandi bazabibona.”

Myrah Naomi Nantume Oloo wigeze kwitabira Giants of Africa Festival, yavuze ko ubwo yinjiraga muri gahunda za Giants of Africa yumvaga gusa agomba kuba umukinnyi ukomeye, utsinda amanota atatu menshi muri Basketball, ariko ngo nyuma yaje gusanga birenze ibyo, ko ahubwo bigufasha kwishakamo ikintu cyiza ushobora gukora kurusha ibindi.

Umubyinnyi Sherrie Silver yashimangiye ko yasanze Giants of Africa itigisha gusa siporo ahubwo yigisha n’myitwarire, kandi igafasha urubyiruko kuzamura icyizere rwigirira, ku buryo afite ibyishimo bikomeye byo kuba ari umwe mu bari mu iriyi gahunda.

Yavuze ko ku bwe kuba u Rwanda rugiye kwakira iki gikorwa, ari amahirwe akomeye ku rubyiruko ruzabona imbaraga zirufasha gukurikirana indoto zarwo.

Ati “Ntabwo kandi ari ukongerera imbaraga uru rubyiruko gusa ahubwo binongerera imbaraga igihugu cyacu, kugira ngo kizabashe guhatana ku rwego mpuzamahanga muri Basketball yo ku rwego rwo hejuru.”

Umushinga wa GOA wa Masai Ujiri, watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo uyu mugabo yafunguraga imipaka atangira kubikora no mu bindi bihugu 11 bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Umuyobozi wa Toronto Raptors, Masai Ujiri na Perezida Kagame binjira muri Kigali Arena
Perezida Kagame na Masai Ujiri bamuritse iserukiramuco rya Giants of Africa mu gikorwa cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Kane
Masai Ujiri yahishuye uburyo Perezida Kagame yagize igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena
Ubwo yafunguraga Kigali Arena mu mwaka ushize, Perezida Kagame na we yashimiye Masai Ujiri
Kigali Arena yubatswe guhera muri Mutarama 2019, yatashywe muri Kanama
Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Mugwiza Oliviere


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza