Ni urutonde rwakozwe na The Business of Fashion [BoF]. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwinjiyeho.
Mbonyumutwa ari kumwe n’abandi bantu batandukanye bakomeye ku Isi nka Thomas Plantenga washinze Vinted, abahanzikazi Aya Nakamura na Tyla, Chemena Kamali uri mu bayobozi b’inzu y’imideli ya Chloé, Umunya-Kenya Wandia Gichuru washinze Vivo Fashion Group n’abandi batandukanye bakomeye.
Maryse Mbonyumutwa yashyizwe kuri uru rutonde kubera guhanga imideli iterekana ubuhanga bwa Afurika gusa, ahubwo no kugira uruhare runini mu nganda zashinzwe ku Mugabane wa Afurika wose.
Ikindi kandi ni ukuba yaratangije uruganda rwa C$D Pink Mango rukora imyenda yoherezwa mu mahanga ruherereye mu cyanya cy’inganda i Masoro, rwafashije mu guhanga imirimo itandukanye rukanafasha mu gutanga umusanzu ku hazaza heza h’imideli ya Afurika.
Asantii ni igitekerezo cyatangijwe na Mbonyumutwa Mukangabo Maryse. Ifite intego zo guteza imbere uruganda rw’imideli rwa Afurika rukabasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Ihuriyemo abahanga imideli 14 bo mu bihugu 12 bya Afurika. Barimo Amal Belcaid (Maroc), Martin Kadinda (Tanzanie), Toni Grace (Rwanda), Soraya de Piedade (Angola), Emmanuel Okoro (Nigeria) n’abandi.
Ifite amaduka y’imyenda ahantu hatandukanye harimo u Bubiligi, Nigeria, Côte d’Ivoire, Ghana, u Rwanda, Amerika n’u Bwongereza.
Mu mwaka ushize, Asantii yegukanye igihembo muri Ethiopia kubera ubuhanga bwakoranywe imyambaro yaserukanye mu birori by’imideli byabereye muri iki gihugu.
Muri Werurwe uyu mwaka nabwo Asantii yegukanye igihembo cy’uko mu bikorwa byayo ishyira imbere kurengera ibidukikije no kwita ku bakozi bayo mu buryo bwose bushoboka.
Iki ni igihembo yahawe ihigitse ibindi bigo by’imideli bisaga 760 byo hirya no hino ku Isi byari byatumiwe n’Ikigo Showroom Etc. Muri ibi bigo Asantii yatoranyijwe mu bigo bitanu bituruka muri Afurika byerekanye imyambaro yabyo muri Coterie New York, isanzwe yerekanirwamo imyambaro iturutse hirya no hino ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!