00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Martin Ngoga yavuye imuzi igitutu cya Amerika ku butabera bw’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2022 saa 08:56
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 10 Kanama. Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Chargé d’Affaires wa Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Deb MacLean. Bukeye yahuye na Perezida Kagame ndetse agirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Uruzinduko rwe rubaye mu gihe hari umwuka utari mwiza muri dipolomasi ya Amerika n’u Rwanda, aho iki gihugu kiri gukora ibishoboka byose ngo cyotse igitutu u Rwanda kugira ngo rufungure Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Martin Ngoga uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, yagarutse ku gitutu cy’amahanga ku butabera bw’u Rwanda, atanga ubuhamya ku byo yanyuzemo.

Mu nyandiko ye ndende, avuga ko ubutabera ari urwego amazemo imyaka irenga 20. Muri icyo gihe cyose, ngo yagiye abona ko abantu bavuga ko bimakaza imiyoborere myiza, hari ubwo bashaka kwivanga mu mikorere y’inzego z’ubutabera kandi ubusanzwe ziba zigenga.

Ati “Iyo migirire yakunze gutuma nibaza niba baba bahagaze ku ntumbero yabo yo kwimakaza imiyoborere myiza. Twibukiranye rya hame ry’uko ubutabera bwigenga, ko ari inkingi bavuga ko bimakaza.”

Ngoga yavuze ko bitumvikana uburyo umuntu yavuga ko aharanira ko himakazwa imiyoborere myiza ngo narangiza atsikamire ingingo zayo z’ingenzi.

Yavuze ko abo bantu bavuga ko bashyize imbere amahame ya demokarasi, iteka iyo hari ibyo bafite banenga, batajya babishingira mpamvu zifatika cyangwa ngo bitabaze icyo amategeko avuga mu kunenga kwabo.

Ati “Urugero, mu kunenga ubutabera bw’u Rwanda, iyo habaho nibura kugenzura amategeko igihugu kigenderaho hanyuma bakavuga bati, “murabona, ibi nibyo amategeko ateganya, uku niko umwanzuro w’urukiko unyuranya n’amategeko”, nibura byaba ari ikiganiro gifite ishingiro.”

Yavuze ko impamvu abo bantu bashingiraho banenga, zidashingira na rimwe ku isesengura rifite icyo rishingiyeho ahubwo bakora ibishoboka byose mu kumvikanisha ko urwego rw’ubutabera bw’igihugu rudashobora gutanga ubutabera buhamye.

Yatanze urugero kuri Peter Erlinder na ba mukerarugendo bo muri Amerika

Peter Erlinder ni Umunyamategeko w’Umunyamerika watawe muri yombi mu Rwanda muri Gicurasi 2010. Icyo gihe Martin Ngoga yari Umushinjacyaha Mukuru.

Ati “Yatawe muri yombi hashingiwe ku mategeko yacu ahana icyaha cyo gupfobya Jenoside no kubiba amacakubiri. Itegeko ubwaryo ryanengwaga n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi. Gusa, iryo tegeko ryakozwe hashingiwe ku yandi mategeko aboneka mu Burayi ahana icyaha cya Jenoside yakorewe Abayahudi.”

Erlinder amaze gutabwa muri yombi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, yatangiye kotsa u Rwanda igitutu na mbere y’uko agezwe mu rukiko.

Ngo hari ubusabe bw’abantu batandukanye bo muri Amerika bwatangiye kwisukiranya, busaba ko arekurwa. Ati “Kuba byarakozwe na mbere y’uko uyu muntu agezwa imbere y’urukiko, byasobanura ikintu kimwe, ko kuri bo batitaye ku byaha ari buze gushinjwa.”

Ngoga yavuze ko nubwo hari ibimenyetso byinshi byari byakusanyijwe bihamya Erlinder ibyaha, icyo Amerika yashakaga icyo gihe “bitewe n’uwo ariwe we” ari uko adakwiriye gufungwa, ndetse ko adakwiriye gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Ati “Uri ni urugero rugaragara rw’igitero cyagabwe ku bwigenge bw’ubutabera bw’u Rwanda. Gusa, kubera uko byari biteye, by’umwihariko mu bubasha bwanjye nk’ukora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda, nahuye n’abanyapolitiki muri Amerika mbasobanurira impamvu uyu muntu yari afungiye mu Rwanda n’impamvu zo kumuburanisha.”

U Rwanda rwarekuye Peter Erlinder nyuma y'uko Amerika yari yemeye ko mu gihe azakenerwa imbere y'ubutabera, bizakorwa

Ngoga yavuze ko abo banyapolitiki bo muri Amerika bishimiye icyo kiganiro, ariko ko cyari kigoye kuko ari impande ebyiri zidahuje imyumvire zaganiraga kuko rumwe ari urw’umunyamategeko urundi ari urw’abanyapolitiki.

Muri urwo rugendo rwa Ngoga rwo kwereka Abanyamerika ibimenyetso u Rwanda rufite rushingiraho rushinja umuturage wayo, yahuye n’Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika, Johnny Carson.

Ati “Impamvu nyamukuru y’iyo nama yajyanye i Washington, yari ugusobanura impamvu Peter Erlinder yafungiwe mu Rwanda. Inama yabaye mu gihe yari agifunzwe. Bishobora kumvikana nk’ibidasanzwe ko Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu cyigenga ajya gusobanurira abanyapolitiki impamvu ari gufata umwanzuro runaka mu gihugu cye.”

Nyuma y’iyo nama, Ngoga ngo yabonanye n’abantu batandukanye barimo abashakashatsi n’abandi bo mu kigo cya Atlantic Council gifasha mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Ati “Aho nagerageje gusobanura impamvu Erlinder yari afunzwe. Nahuye n’abantu batandukanye b’abashakashatsi bari baranditse inyandiko zisaba ko arekurwa, mbasobanurira uburyo ahubwo bari kwivanga mu butabera mu gihugu cyacu.”

Nyuma ngo Hillary Clinton wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga yaje koherereza ubutabera bw’u Rwanda inyandiko zisaba ko Erlinder arekurwa ku mpamvu z’ubuzima bwe butameze neza.

Ngo Clinton yizezaga ko mu gihe inkiko z’u Rwanda zamushaka nyuma yo kumurekura, Amerika yazamubigiramo uruhare.

Ikindi kirego yatanzeho urugero ni ikijyanye n’abanyarwanda bagize uruhare byaha byaganishije ku rupfu rw’Abanyamerika mu ishyamba rya Bwindi. Ati “Twashyizwe ku gitutu kidasanzwe kugira ngo tubohereze muri Amerika ari ho bajya kuburanishirizwa.”

Ngo Abanyamerika ntibumvaga uburyo abo bantu baburanishirizwa mu kindi gihugu kitari Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibijyanye na Dosiye ya Rusesabagina

Dosiye ya Paul Rusesabagina ni umusaruro w’imyaka myinshi w’imikoranire mu nzego z’ubutabera hagati y’ibihugu bitandukanye. Mu iperereza, u Rwanda rwakoranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burundi, u Bubiligi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ngoga yavuze mu 2010, hari abayobozi bakuru muri FDLR batawe muri yombi i Bujumbura aho bari bagiye gufata amafaranga bohererejwe kuri Western Union.

Yari amafaranga yoherejwe na Paul Rusesabagina ari muri Amerika mu Mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas.

Binyuze mu mikoranire y’inzego z’ubutabera, abo bagabo babiri boherejwe mu Rwanda, inyandiko bari bafite zifatwa n’inzego z’u Burundi, nyuma nazo zizishyikiriza u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “ Mu iperereza ryimbitse, twaje gutahura ko hari andi bari barohererejwe mbere kuri Western Union i Dar es Salaam muri Tanzania n’i Goma muri RDC. Kandi ayo mafaranga barayakiriye.”

Ngoga yavuze ko yagiye i Washington, asaba ikigo kimwe gitanga ubufasha mu by’amategeko kumusabira ko yahura n’abayobozi bakuru ba FBI, abaha ibimenyetso byose yari afite bijyanye na FDLR.

Ati “Byari ibiganiro byiza hagati yanjye n’abayobozi ba FBI, umunsi ukurikiyeho naje kumenya ko bavumbuye inyandiko z’inshuro 11 amafaranga yoherejwe kuri Western Union, ibintu tutari tuzi. Muri make, bavumbuye ibimenyetso byikubye kabiri ibyo twari dufite.”

Martin Ngoga yasobanuye ko ibihugu bimwe binenga ubutabera bw'u Rwanda bidashingiye ku ngingo z'amategeko

Ngoga yavuze ko yavuye i Washington azi inshuro eshanu amafaranga yoherejwe, ariko ngo yagiye kugera i Kigali hamaze kumenyekana izindi nshuro zigera kuri 11.

Ati “Nagarutse mu Rwanda mfite isezerano rya FBI ko bagiye gukomeza iperereza. Igitondo kimwe nza kwakira telefoni y’uwari ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, washakaga ko nahura n’umuyobozi uturutse i Washington wari ufite ubutumwa bwa FBI, butashoboraga koherezwa bunyuze mu nzira za dipolomasi.”

“Ubwo nahuraga n’uwo muyobozi wari uturutse i Washington, yanshyikirije ibaruwa yemeza ko FBI yatangije byemewe n’amategeko iperereza kuri Rusesabagina.”

Muri icyo gihe nk’abashinjacyaha, ngo bamenye ko Rusesabagina atakibasha kwitabira ibikorwa byinshi no kuvugira mu ruhame nk’uko byahoze. Nibwo yaje kwimukira i Bruxelles.

Ageze mu Bubiligi, ngo yasuraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika inshuro nkeya.

Ngoga ati “Bityo, byatumye dushaka ubufatanye mu butabera n’ubushinjacyaha i Bruxelles, dutangira gukorana na bo.”

Ngoga avuga ko muri icyo gihe, Paul Rusesabagina yaje guhatwa ibibazo hari uwari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi ryari rishinzwe kugenza ibyaha n’umwe mu bashinjacyaha mu biro bye.

Ati “Imbere y’abashinjacyaha b’u Bubiligi na Polisi, Paul Rusesabagina yabarijwe imbere ya camera hari abo banyarwanda babiri. Ibyo bimenyetso birahari mu biro by’Umushinjacyaha mukuru.”

Avuga ko na nyuma yo kuva mu nshingano z’Umushinjacyaha mukuru, ibyo bikorwa byakomeje.

Urugo rwa Rusesabagina ngo rwasatswe inshuro nyinshi ndetse ahatwa ibibazo inshuro nyinshi.

Ngoga ati “Icyo gihe nibwo yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Naje kubwirwa n’umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwe, ko nubwo yageragezaga kujya mu Burundi ari naho yibwiraga ko agiye, yirindaga kujya mu gihugu icyo aricyo cyose cyo mu Burayi, kuko yari azi ko amaperereza ku bikorwa bye yari amaze gufata indi ntera mu Bubiligi.”

Ibyo ngo byumvikanisha ko ikurikiranwa rye ryagirwagamo uruhare n’ibihugu byinshi mu bufatanye mu butabera, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga, bigizwemo uruhare n’inzego nyinshi, aho kuba izo mu Rwanda gusa.

Ngoga avuga ko abantu bahise bihutira kunenga imigendekere y’ifatwa n’iburanishwa rya Rusesabagina ari abanyapolitiki ndetse n’inshuti ze bwite.

Abo kandi ngo bazi ko badashobora guhangara inzego zabo z’ubutabera, kubera ubwigenge bwazo. Iyo ngo niyo mpamvu nka Sena cyangwa umutwe w’abadepite, badashobora guhamagaza FBI ngo bayibaze kuri iki kibazo. Ni kimwe no mu Bubiligi cyangwa mu Burayi muri rusange.

Akomeza ati “Babikoze, basanga hari ibintu byinshi batazi. Cyangwa se bakaba bitwara nk’aho batabizi.”

Ngoga avuga ko bidakwiye ko abanyapolitiki bo mu Burengerazuba banenga ibyemezo by’ubutabera byagizwemo uruhare n’inzego z’ubutabera zabo, mu buryo bumwe no kujora ibyemezo by’inzego z’u Rwanda bikurikije amategeko mpuzamahanga.

Icyo abantu bakwiye kuba baganira ngo ni ukureba niba hari amategeko yishwe, hashingiwe ku bimenyetso, kurusha kwishyiramo ko u Rwanda rudashobora guca urubanza rutabera.

Ngoga avuga ko abanenga badatinda ku bimenyetso byashingiweho, akibaza niba byarahimbwe.

Ati “Icyo bavuga gusa ni ‘oya, oya, urubanza rwe ntabwo rwaciye mu mucyo.”

Ahubwo, ngo icyo barimo gukora ni ugushaka uko yarekurwa kubera uwo ari we, batitaye ku byo yaba yarakoze byose.

Ati “Bashaka ko arekurwa kubera ko ari umuturage wa Amerika. Ariko, abaturage cyangwa abenegihugu ba Amerika bashobora gukora ibyaha hanze ya Amerika. Niba ari ukuri, igikurikiraho ni uko bisanga mu maboko y’ubutabera bwo hanze ya Amerika.”

Ngoga yavuze ko Erlinder na Rusesabagina ari abaturage ba Amerika, bagize uruhare mu byaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Ntabwo ushobora kuvuga ngo aba ni Abanyamerika, ntibagomba kugezwa imbere y’ubutabera aho bakoreye ibyaha.”

Uretse Erlinder, ibyaha Rusesabagina ashinjwa byasize abantu icyenda babuze ubuzima bwabo. Ngoga asobanura ko bitangaje kubona igitutu u Rwanda ruri gushyirwaho kitajyanye n’ubuzima bw’inzirakarenange zishwe nk’uko byari bimeze ku Banyamerika babiri biciwe mu ishyamba rya Bwindi.

Ngoga asobanura ko Rusesabagina yakozweho iperereza na FBI, kandi ko itigeze ivuga ko u Rwanda rwivanze mu iperereza ryayo. Ni cyo kimwe n’abanyapolitiki bashakaga amakuru ku iperereza riri gukorwa n’u Rwanda ariko ko batashoboraga kuvuga iriri gukorwa mu bihugu byabo.

Ati “Impamvu ni uko bizera inzego zabo kuko bazi ko Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu biganiro byaryo n’abayobozi b’u Rwanda, ridashobora kuvuga uruhare rwa FBI mu kirego. Impamvu ni uko badashobora kwivanga mu mikorere ya FBI nk’uko bivanga mu mikorere y’ubutabera bwacu.”

Yavuze ko ari byo inzego z’u Buholandi zakoraga mu gihe u Rwanda rwakurikirana Ingabire Victoire kuko ngo zavugaga mu buryo busa n’aho batemerewe kuvuga ibyo inzego zabwo zakozeho iperereza kuri iki kibazo.

Uko ni nako byagenze ku Bubiligi ubwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko birengagizaga kuvuga ko Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Rusesabagina igashyikiriza u Rwanda inyandiko yasanzemo.

Ati “ Ni uko batari bafite ubwo bwisanzure bwo kuganira bemye ibyo inzego z’ubutabera zakoze kuri iyo dosiye, bareba ishami rito bakwihengekaho.”

Yavuze ko bitumvikana ukuntu Blinken aza mu Rwanda gushyira igitutu kuri Perezida wa Repubulika mu gihe ingingo ivugwaho iri mu butabera.

Abanyarwanda bashinjwe ibyaha mu rupfu rw'Abanyamerika biciwe muri Pariki ya Bwindi, maze Leta Zunze Ubumwe za Amerika zotsa igitutu gikomeye u Rwanda kugira ngo boherezwe muri Amerika

Iyi nkuru yashyizwe mu Kinyarwanda ikomowe ku yatambutse bwa mbere muri The Pan African Review mu Cyongereza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .