Ni amakuru uyu mugabo yatangaje binyuze ku rubuga nkoranyamabaga rwa X, aho yagaragaje ko agiye gushyira hanze ikiganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu wahagaritse Jenoside anubaka igihugu.
Ati “Uyu mukuru w’igihugu yahagaritse Jenoside, yongera kubaka igihugu […] ikiganiro cyihariye kizajya hanze ku wa Kabiri.”
Ubu butumwa yabukurikije amwe mu mashusho yafashwe ari mu Rwanda.
Mario Nawfal ateguje ikiganiro na Perezida Kagame nyuma y’uko mu minsi ishize yagiriye uruzinduko mu Rwanda, asura ibice bitandukanye by’ibihugu birimo n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi.
Uyu mugabo w’imyaka 30 yamenyekanye cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa X kubera ibitekerezo bigaruka cyane kuri politike akunze gutambutsa, ndetse n’ibiganiro agirana n’abantu batandukanye.
Akunzwe kandi kuri YouTube kubera ibiganiro nk’ibi. Mu bo aheruka kuganira nabo harimo Perezida wa Beralus, Aleksandr Lukashenko na Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!