Yabigarutseho mu kiganiro ngarukacyumweru gitegurwa n’Ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo muri Afurika, Africa CDC, kiba kigamije kugaragaza uko icyorezo cya Mpox n’ibindi bibazo by’ubuzima bihagaze ku mugabane.
Minisitiri Sabin Nsanzimana wari watumiwe muri iki kiganiro, yavuze ko kuva Marburg yatahurwa mu Rwanda, hakomeje gukorwa ibishoboka byose kugira ngo igihugu kibashe kuyirwanya ndetse cyirinde ko hagira ahandi ikwirakwira.
Ati “Ku wa 27 Nzeri 2024, u Rwanda rwatangaje ko rwabonye icyorezo cya Marburg bwa mbere, kuva icyo gihe twarwanyije iyo virusi kugira ngo ihashywe mu Rwanda ariko na none ihashywe no ku mugabane kugira ngo itarenga imipaka yacu.”
Yakomeje avuga ko hashize iminsi mu Rwanda nta murwayi mushya wandura iyi virusi, ndetse nta n’uwo ihitana.
Ati “Nishimiye gutangariza hano uyu munsi ko hashize ibyumweru bibiri nta murwayi mushya, ndetse hashize ukwezi nta rupfu rufite aho ruhuriye na Marburg. Abarwayi bose bavurwaga iyi virusi barasezerewe mu bitaro, hashize igihe kirenga icyumweru.”
Ashingiye kuri ibi, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko iki cyorezo cyarangiye mu Rwanda, gusa yizeza ko igihugu gikomeje kwitwararikwa.
Ati “Icyorezo cya Marburg mu Rwanda cyararangiye, icyo turi gukora ni ukongera ubushobozi bwacu […] ariko twacyigiyeho kandi ubutaha tuzitwara neza kurushaho […] Twavuga ko turi kwitwara neza, ariko birumvikana ko tuzakomeza kwitwararika, dukurikirana uducurama (twabaye intandaro ya Marburg)."
Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko mu bushakashatsi bakoze nyuma yo kubona umurwayi wa mbere wa Marburg, basanze indwara yaraturutse ku ducurama twitwa Egyptian rousette bats, twari mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kiri hafi y’Umujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko kugeza ubu ibikorwa byo kugenzura utu ducurama byaguriwe no mu bundi buvumo bwo hirya no hino mu gihugu.
Ati “Ibikorwa byacu byo gukurikirana twabyaguriye no mu bundi buvumo hirya no hino mu gihugu ndetse turi gukurikirana utu ducurama hakoreshejwe ikoranabuhanga ritandukanye.”
Umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg yabonetse mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2024. Kuva icyo gihe abanduye icyo cyorezo ni 66, abapfuye ni 15, abakize ni 51.
Iki cyorezo kigira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara imikaya, kuruka no gucibwamo. Umuntu ubifite asabwa kubimenyesha inzego z’ubuzima kugira ngo ahabwe ubufasha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!