00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi Mukuru mushya wa MTN Rwanda yakiriwe nk’Umwamikazi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2022 saa 11:09
Yasuwe :

Mapula Bodibe uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yahawe ikaze muri iki kigo cy’itumanaho mu birori byaranzwe n’umuhango gakondo usa nko kumwimika.

Uyu muhango wabaye kuwa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022 wari ugamije guha ikaze Mapula Bodibe muri MTN Rwanda.

Nyuma yo kugera aho ibirori byaberaga, Mapula Bodibe yambitswe umushanana, ubundi yicazwa ku ntebe ya Kinyarwanda.

Aho yari yicaye hari hashashwe ibirago ndetse hakikijwe n’ibindi bikoresho byo mu muco nyarwanda nk’inkangara n’ingabo.

Nyuma yo kugera mu byicaro, Mapula Bodibe yasanganiwe na Mitwa Ng’ambi wari umaze igihe ayobora MTN Rwanda. Yamushyikirije Igisabo n’Inkongoro nk’ikimenyetso cy’uko amwakiriye.

Uyu muhango kandi wasusurukijwe n’umudiho w’intore, mu birori byasaga nko kwimika Umwamikazi.

Mu ijambo rye, Mapula Bodibe yavuze ko mu minsi ibiri amaze mu Rwanda amaze kurubona nk’igihugu kidasanzwe.

Ati “Maze hano iminsi ibiri yonyine ariko iki ni Igihugu kidasanzwe, ntewe ishema no kuba nsimbuye umuntu wagize uruhare mu gushyiraho uyu musingi utajegajega.”

Mitwa Ng’ambi yavuze ko yamaze igihe kinini afata Mapula Bodibe nk’icyitegererezo.

Yakomeje agira ati “Namufataga nk’icyitegererezo kubera imikorere ye ihebuje, ntewe ishema no kuba iyo mikorere ayizanye muri MTN Rwanda.”

Mapula Bodibe wahawe kuyobora MTN Rwanda yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe abakiliya muri MTN ya Afurika y’Epfo ari na cyo gihugu avukamo. Uyu mugore amaze imyaka 15 akora muri MTN Group ndetse yamaze n’igihe kinini akora muri MTN Uganda.

Afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubucuruzi, imenyekanishabikorwa, kwita ku bakiliya itumanaho n’ibindi.

Mbere yo kujya muri uwo mwanya yakoraga muri MTN Uganda nk’Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa. Aho n’ubundi yageze avuye muri MTN yo muri Afurika y’Epfo yari amaze imyaka icyenda akorera.

Mapula Bodibe yakoze no mu bindi bigo bikomeye nka Unilever y’Abongereza.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi yakuye muri University of South Africa hagati ya 1996 na 1999. Afite kandi Masters mu bijyanye n’ubucuruzi na none yakuye muri iyi kaminuza hagati ya 2009 na 2011.

Mapula Bodibe (Uri hagati) ubwo yageraga ku Cyicaro gikuru cya MTN Rwanda kiri i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali
Abakozi ba MTN Rwanda bari bategereje kwakira umuyobozi wabo mushya
Ahari bwakirirwe Mapula Bodibe hari hateguwe mu buryo bwa gakondo y'Abanyarwanda
Mapula Bodibe yeretswe abakozi ba MTN Rwanda
Mapula Bodibe aramukanya na Chantal Kagame uyobora Mobile Money Rwanda Ltd, ikigo cy'imari gishamikiye kuri MTN Rwanda
Mitwa ucyuye igihe nk'Umuyobozi wa MTN Rwanda yavuze ko yamaze igihe abona Mapula umusimbuye nk'icyitegererezo
Mapula Bodibe yavuze ko mu gihe gito amaze mu Rwanda yarukunze
Mapula Bodibe niwe Muyobozi Mukuru mushya wa MTN Rwanda
Mitwa Ng'ambi wari umaze igihe ari Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yitabiriye uyu muhango wo kwakira Mapuka wamusimbuye
Nyuma yo kumwakira Mapula yahawe ibyicaro
Mapula yabanje gukenyezwa umwambaro gakondo w'Abanyarwanda
Mitwa Ng'ambi yashyikirije Mapula Igisabo nk'uburyo bwo kumuha ikaze
Mitwa Ng'ambi yamuhaye n'inkongoro
Mapula Bodibe yakiriwe muri MTN Rwanda nk'Umwamikazi
Ibi birori byo kwakira Mapula nk'Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda byasusurukijwe n'intore

Amafoto: MTN Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .