00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manirareba yatanze kandidatire ’ituzuye’ ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 May 2024 saa 09:25
Yasuwe :

Manirareba Herman ushaka kuba umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ituzuye, ashimangira ko urugendo rwo gushaka abamushyigikira rutamworoheye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024, nibwo Manirareba Herman, yatanze kandidatire ye yakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzingwa.

Mu byangombwa byose bisabwa ushaka kuba umukandida Perezida yabuze urutonde ruriho imikono y’abantu 600 bemeye gushyigikira kandidatire ye, ashimangira ko kuyibona ari urugendo rutoroshye.

Ati “Ntibyoshye, ariko nyine ibyo nabonye nabitanze, ibindi nabyo ndateganya kubitanga nkurikije ibyo amategeko agenga Komisiyo y’Igihugu y’amatora ivuga.”

Yakomeje ati “Gushaka iriya mikono ya bariya bantu 600 ntabwo byoroshye, aho twagiye tugera twagiye duhura n’imbogamizi, inyinshi zishingiye ku kuba Abanyarwanda batazi neza ibintu byerekeranye n’amatora. Ubundi amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ni amatora y’Abanyarwanda.”

Manirareba Herman yamenyekanye cyane ubwo yajyanaga Kiliziya Gatolika mu nkiko avuga ko yagize uruhare mu guca umuco gakondo mu Rwanda.

Manirareba ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ariko siho aba, ahubwo atuye i Kigali.

Ubwo hasuzumwaga ibyangombwa Manirareba ari gutanga
Manirareba Herman yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ituzuye
Manirareba yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .