Mangesh yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ibikorwa mu ruganda rwo muri Kenya rwa United Millers Limited, aho yakoze imyaka icumi.
Itangazo rya Cimerwa rigira riti “kuva ku wa 1 Nyakanga 2024, Mangesh Verma yashyizweho nk’umuyobozi Mukuru wa Cimerwa asimbuye James Oduor.”
James Oduor yatangiye kuyobora Cimerwa muri Mutarama 2023 ubwo uru ruganda rwari mu nzira zo kugurwa n’ikigo cyo muri Kenya cya National Cement Holdings Limited.
Verma yinjiye muri Cimerwa nyuma y’uko iguze imigabane yose y’uruganda rwa Prime Cement, rwari rufite ubushobozi bwo gukora isima ingana na toni ibihumbi 600 ku mwaka.
Cimerwa iherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, ni ukuvuga kugeza muri Kamena 2024, yungutse miliyari 11 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, bigaragaza inyongera ya 22.3%.
Urwunguko ku mugabane umwe na rwo rwazamutse ku ijanisha rya 22.3%, rugera kuri 16.17 Frw.
Igicuruzo rusange cya Cimerwa muri ayo mezi cyakomeje kuba miliyari 72.9 Frw bitewe no guhagarika imirimo iminsi 42 hakorwa ibikorwa byo kuvugurura imashini zitandukanye.
Umutungo mbumbe w’uruganda wiyongereyeho 8% ugera kuri miliyari 115.7 Frw.
Urwunguko rw’agateganyo rwatangajwe kugeza ku wa 30 Kamena 2024, rungana na miliyari 13 Frw, bivuze ko umugabane umwe wunguka 18.76 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!