Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025 aribwo Inteko Ishinga Amategeko ya Malta yemeza Pullicino Orlando kuri uyu mwanya.
Amakuru dukesha Times of Malta avuga ko uyu mugabo, azaba Ambasaderi wa Malta mu Rwanda ariko udafite icyicaro i Kigali.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Malta, yavuze ko Pullicino Orlando yatoranyijwe ngo abe Ambasaderi w’igihugu cye mu Rwanda kubera ubumenyi afite ku Mugabane wa Afurika.
Ati “Nk’ureberera Umuryango kENUP Africa watangijwe i Kigali, Dr Pullicino Orlando agira uruhare rukomeye mu bikorwa bitari ibya Guverinoma bigamije kugabanya ubusumbane mu kugerwaho n’imiti mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, hashingiwe kuri ibi, aziranye n’abantu benshi bo mu nzego zo hejuru muri Guverinoma y’u Rwanda.”
“Mu 2022 ari mu bitabiriye kandi inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu bihugu bigize Commonwealth, yabereye muri iki gihugu.”
Pullicino Orlando yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Malta kuva mu 1996-2012.
Muri Mata 2024 yagaragaje u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’imena ku mugabane wa Afurika.
Ibihugu byombi bifitanye amasezerano mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere, amahugurwa mu bya dipolomasi n’ubukerarugendo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!