Malawi: Uwari Minisitiri yakatiwe igifungo azira gukingira ikibaba uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Urukiko rukuru rw’i Lilongwe rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu uwahoze ari Minisitiri w’ibikorwa n’umutekano by’Imbere mu gihugu, Uladi Mussa, azira kuba yarahaye Pasiporo umunyarwanda wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo atazafatwa.

Uyu munyarwanda wahawe pasiporo ya Malawi na Uladi Mussa, yitwa Vincent Murekezi. Yihishahishe imyaka ikabakaba 20 kandi yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kuko yakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Kugeza muri 2016 ubwo yatabwaga muri yombi, Murekezi yari umucuruzi ukomeye muri Malawi, aho yari yarahawe ubwenegihugu mu buryo budakurikije amategeko.

Murekezi yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bya ruswa amaze guhamwa n’ibyo byaha, ubuyobozi bwa Malawi bumwohereza mu Rwanda kugira ngo aze kuharangiriza igihano cy’imyaka ine yari yarakatiwe n’inkiko zo muri Malawi.

David Kwanjana wahoze ari umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka bo mu Karere na we yahawe igihano nk’icya Uladi Mussa.

Aba bagabo bombi urukiko rwabakatiye igihano cyo gufungwa imyaka itanu ku cyaha cyo gukoresha nabi ububasha bari bafite nk’abayobozi n’umwaka umwe ku cyaha cyo gusuzugura inshingano bari bafite. Gusa ngo ibi bihano byombi bazabikora mu buryo bukomatanyije, bisobanuye ko bazamara muri gereza imyaka itanu.

Mu iburanisha, umucamanza Chifundo Kachale yanabambuye uburenganzira bwo kuzongera kugira undi murimo wa Leta bakora mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere.

Yagize ati “Gusuzugura inshingano no gukoresha nabi ububasha byakozwe na Uladi Mussa na David Kwanjana ntibishobora kwihanganirwa, ku bw’ibyo, bakwiriye igihano gikomeye kugira ngo hatazagira n’undi ukora nk’ibyo bakoze.”

Umushinjacyaha Kamudoni Nyasulu, yavuze ko yishimiye igihano bahawe nubwo ngo we yumvaga bakwiye guhanwa igihano giteranije.

Ati: “Nka Leta, twasabaga urukiko ko ruteranya ibihano bihanitse [...] twari twiteze ko bakatirwa igifungo cy’imyaka 64.”

Paul Maulidi wunganira aba bagabo mu mategeko yagaragaje ko azahita ajuririra icyo cyemezo mu rukiko rw’ikirenga, ari na rwo rwa nyuma rw’ubujurire muri Malawi.

Nyuma y’iburanisha, Mussa wari wambaye ikositimu y’umukara na karuvati itukura aherekejwe n’abashinzwe umutekano yambaye amapingu, mu ijwi ryuje agahinda, yakomeje kwijujuta imbere y’imbaga yari iri hanze y’icyumba cy’urukiko avuga ko ari umwere.

Mu 2009 nibwo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwoherereje Malawi inyandiko zisaba ko Vicent Murekezi yagarurwa mu Rwanda agakurikiranwaho uruhare muri Jenoside.

Urukiko Gacaca rwo mu Mujyi wa Butare aho akomoka rwari rwamukatiye adahari igifungo cya burundu rumuhamije uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwibasiye abatutsi bwahabaye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Murekezi yabaye ku isonga y’ubwicanyi mu Mujyi wa Butare aho bwemeza ko yagaragaye atanga amabwiriza kuri za bariyeri.

Uladi Mussa yumvikanye avuga ko ari umwere, ko agiye kujurira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .