00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yolande Makolo yasubije RDC yashinje u Rwanda uruhare mu mpfu z’abaturage bayo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 April 2025 saa 09:01
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bufite uruhare rukomeye mu mpfu z’Abanye-Congo ndetse n’ubuhunzi bwa bagenzi babo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bufite uruhare rukomeye mu mpfu z’Abanye-Congo n’ubuhunzi bwa bagenzi babo.

Yasubizaga Perezida Félix Tshisekedi wa RDC washinje ku wa 31 Werurwe 2025 “ibihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda” n’imitwe yitwaje intwaro uruhare mu mpfu z’Abanye-Congo “barenga miliyoni” kandi ngo ubu bwicanyi bwari bugambiriye ubwoko runaka.

Makolo yagize ati “Kuri abo bose bapfuye n’abakomeje gupfira muri RDC, bigirwamo uruhare n’abayobozi bo muri RDC mbere na mbere. Aba bayobozi ni bo mpamvu kandi ntibakwiye gushakira urwitwazo cyangwa ibibazo ahandi. Ni bo kibazo.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko impinduka cyangwa ibisubizo muri RDC bizava imbere muri iki gihugu, agaragaza ko ikibazo ari uko abayobozi b’iki gihugu badafite ubushake bwo kugikemura.

Ati “Impinduka cyangwa igisubizo bizava imbere. Abapfuye, abava mu ngo zabo n’impunzi babarirwa muri za miliyoni babazwa aba bayobozi bo muri Congo batagaragaza uruhare mu gukemura ikibazo, ahubwo bagakomeza kwibeshya ko bafite imbaraga.”

Nubwo Tshisekedi avuga ko ibihugu birimo u Rwanda byagize uruhare mu mpfu z’Abanye-Congo barenga miliyoni 10, Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, we yigeze kugaragaza ko ibyo atari ukuri.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Leta tariki ya 15 Mata 2024, Gen Maj Ekenge yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagize uruhare mu mpfu z’aba Banye-Congo mu myaka 30 ishize.

Yagize ati “FDLR itera Abanye-Congo, yica Abanye-Congo. Mu barenga miliyoni 10 bishwe mu myaka 30 ishize, FDLR ifitemo ijanisha rinini mu guteza impfu hariya.”

Raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko FDLR yakomereje ubwicanyi mu Burasirazuba bwa RDC nyuma y’aho abarwanyi bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mutwe w’iterabwoba ukorana n’Ingabo za Leta ya RDC mu kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu, ndetse Tshisekedi yawusezeranyije kuwufasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iyo Tshisekedi abajijwe kuri ubu bufatanye, asubiza ko FDLR ari umutwe udafite imbaraga, ugizwe n’abasaza kandi ufite abarwanyi bake badakwiye gutera u Rwanda impungenge, ariko byagaragaye kenshi ko mu bafatwa na AFC/M23 harimo n’urubyiruko.

Tshisekedi yashinje ibihugu birimo u Rwanda uruhare mu mpfu z'Abanye-Congo "barenga miliyoni 10"
Yolande Makolo yavuze ko ubutegetsi bwa RDC bufite uruhare mu mpfu n'ubuhunzi bw'Abanye-Congo kandi ko budashaka gukemura ibi bibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .