Maj Mudathiru na bagenzi be basubiye imbere y’urukiko, mu baregwa hiyongereyemo abasirikare 5 ba RDF

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Kamena 2020 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Major (Rtd) Habib Mudathiru wahoze mu Mutwe witwaje Intwaro wa P5, hamwe na bagenzi be kuri uyu wa Mbere bagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, ngo baburanishwe ku byaha bashinjwa bijyanye no kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ni iburanisha ryatangiye mu mizi, mu rubanza muri rusange ruregwamo abantu 33. Rwatangiye haregwa abantu 25 bafatiwe mu mashyamba ya Congo bakoherezwa mu Rwanda, ariko muri dosiye hiyongereyemo abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda barimo Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Pte Ruhinda Jean Bosco (we ntabwo arafatwa), Pte Igitego Champagnat n’abasivili Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.

Major Mudathiru na bagenzi be 25 baregwa ibyaha bitanu birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Ku basirikare hiyongereyeho ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Abaregwa bashinjwa kuba mu mutwe witwara gisirikare P5, wubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Umushinjacyaha ariko yagaragaje ko mu mikoranire hiyongereyeho indi mitwe ya RUD Urunana, FLN ndetse na FDLR.

Benshi mu bagize iri tsinda bahuriza ku kuba barashyikirijwe u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019, nyuma yo gufatwa n’ingabo za Congo, FARDC.

Imikorere y’ibyaha yagaragaje uruhare rw’ibihugu by’abaturanyi

Ku munsi wa mbere w’iburanisha mu mizi, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo kugaragaza uko ibyaha byakozwe muri rusange, mbere yo kugenda bugaruka ku mufungwa ku giti cye.

Perezida w’Inteko iburanisha, umucamanza Lt Col Bernard Hategekimana, yabanje kubaza niba baburana bemera ibyaha cyangwa babihakana. Abafatiwe muri Congo bakomeje guhuriza ku kwemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, bahakana ibisigaye.

Umushinjacyaha yagaragaje ko mu mikorere ya P5 harimo ubufasha bw’ibihugu by’abaturanyi cyane cyane Uganda n’u Burundi, ari naho hava icyaha cyo kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushora intambara.

Yavuze ko mu kurema uyu mutwe w’iterabwoba, abawutangije babanje gushaka ubwirinzi bitwikiriye umutaka wa HCR, aho Rtd Maj Habib Mudathiru na Rtd Capt Sibo Charles batujwe mu nkambi ya Arua kandi atari impunzi.

Ati “Aho niho bashoboye gucurira umugambi, bava Uganda bajya muri RDC mu mashyamba ya Minembwe-Bijabo, banyuze muri Tanzania ku mupaka wa Kikagati no mu Burundi bahabwa ubufasha kugira ngo bagere mu mashyamba.”

Mudathiru ngo yavuye mu Rwanda ku wa 1 Mutarama 2013 nyuma yo gusezererwa muri RDF, ajya muri Uganda ari naho yaje kuvuganira na Major Robert Higiro wo muri RNC, amubwira ko kugira ngo ubeho neza muri Uganda ugomba kuba ufite urupapuro rw’ubuhungiro, anamushakira umuntu witwa Rasta wamufasha.

Mu 2014 ngo Higiro yahamagaye Mudathiru amusaba gushakisha abantu bavuye mu gisirikare ngo bajye gushinga umutwe w’ingabo, aza no kuvugana na Capt Apollo Rubagumya wabaye muri RDF na Ntwali Frank muramu wa Kayumba Nyamwasa, bamubwira kujya muri RNC akabafasha kurema umutwe w’ingabo.

Mu 2016 ngo Mudathiru yavuganye na Ben Rutabana ashimangira ibyo yabwiwe na Maj Robert Higiro byo kujya muri RNC ngo abafashe kurema umutwe wa gisirikare, amubwira ko uzakorera muri Kivu y’Epfo muri Bijabo ndetse ngo hari abandi bagezeyo mbere bazamufasha.

Abo bagezeyo ngo barimo Pte Ruhinda Jean watorotse igisirikare cy’u Rwanda akajya muri RNC, we n’ubu ntabwo arafatwa.

Umushinjacyaha yavuze uburyo abakozi ba CMI bagize uruhare mu gushaka abantu bajya muri P5, bakabaha uburinzi n’ubufasha mu ngendo, bakagera muri Congo. Mu Burundi abafashije cyane uyu mutwe wa P5 harimo Col Ignace Sibonama ukuriye Iperereza mu Gisirikare mu Burundi na Major Bertin ushinzwe Iperereza ryo hanze.

Mu 2017 ngo nibwo Mudathiru na Capt Sibo Charles batorotse inkambi ya Arua, batwawe na Capt Sunday Charles na Capt Johnson bo muri CMI. Ngo babatwaye muri Hiace babajyana i Kampala, bakirwa n’abarimo Richard Mateka, umuhungu wa Gen Mateka wo mu Gisirikare cya Uganda.

Ngo baje kuvugana na Kayumba Nyamwasa kuri Skype, ababwira ko ibyo bavuganye na Rutabana na Higiro ari ukuri, ko bambuka bakajya muri Congo banyuze muri Tanzania n’u Burundi "kandi ko inzira yarangije kuzitegura," ati "ibindi nzaguhamagara ugeze i Burundi."

Mudathiru ngo yasohotse muri Uganda ku byangombwa by’ibihimbano ku mazina ya Mugume Patrick naho Charles Sibo yambuka yiyise Sam. Mu Burundi ngo bakiriwe n’abasirikare barimo Sgt Major Kimweshi, Pte Maso, babashyikiriza Major Bertin.

Umucamanza yavuze ko Kayumba Nyamwasa ubwe yavuganye na Mudathiru amumenyesha ko u Burundi bwabemereye inkunga irimo uburyo bubafasha kujya mu ishyamba, imbunda n’amasasu, no kuba bakwifashisha igihugu cy’u Burundi igihe bibaye ngombwa (withdraw route).

Yavuze ko byanakozwe, kuko hari igihe Mudathiru Habib yarwariye muri Congo, abarwanyi bananirwa kumuvurira mu mashyamba, ajya kwivuriza i Bujumbura afashijwe n’abasirikare b’u Burundi.

Ngo bageze i Bujumbura bamaze iminsi muri Transit Hotel i Bujumbura, Kayumba ababwira ko nibagera muri Congo bakomeza kuvugana n’uwitwa Richard uba muri RNC, ariko wanabaye muri FDLR. Uwo ngo yahujwe na Kayumba Nyamwasa bikozwe na Lt Joel Mutabazi wahamijwe ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi.

Muri Transit Hotel ngo Col Sibomana yaje kubareba, anahamagara Colonel Nyamusaraba w’Umunyamulenge wayoboraga umutwe witwa Ngumino kugira ngo baganire ko aba Banyarwanda bajya bakora imyitozo mu izina ry’umutwe ayoboye, bamara kugwira bakajya mu birindiro byabo bwite.

Ngo aba bagabo bajya kwimukira muri Congo bahawe imbunda zirimo SMG 13, LMG ebyiri na NMG imwe, babaha amasasu ibisanduku bine bya SMG, sheni eshatu za NMG (machine gun), bajyana n’imodoka ebyiri bahawe, hamwe n’amakurutu arindwi aturutse muri FDU Inkingi, bambukira hamwe, arimo Schadrack, Venuste, Kayibanda, Naphtal, Nshimiyimana Aimé na Pamphille.

Bageze mu Bijabo ngo Rtd Sibo yahise aba umuyobozi, Mudathiru aramwungiriza anashingwa imyitozo ndetse atangira gutoza.

Uko imigambi yose yapfubye

Muri Mutarama 2019 Kayumba Nyamwasa ngo yahamagaye Sibo, Mudathiru na Richard, abaha gahunda yo kuva muri Kivu y’Amajyepfo bakajya muri Kivu y’Amajyaruguru, “ahegera umupaka wa Uganda ndetse hafi y’u Rwanda, kugira ngo batangire bya bikorwa by’iterabwoba bari hafi y’u Rwanda ndetse na Uganda izabona uburyo bwo kubaha ubufasha buhagije.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kayumba ngo yaje kubabaza ibikenewe, aboherereza $12 000 kuri Western Union, Richard ajya kuyakira i Bujumbura. Ngo ni amafaranga yoherejwe na Ben Rutabana.

Ngo baje kwerekeza muri Kivu y’Amajyaruguru, bageze Kalehe bakirwa n’ingabo za MRCD zitwa FLN ziyobowe na Gen Wilson Irategeka, baraganira ngo bababwira ko bo batangiye ibikorwa by’iterabwoba muri Nyungwe.

Bakomereje i Gatoyi muri Masisi, bagwa mu birindiro bya FARDC zihita zirwana n’uyu mutwe wari ukuriwe na Sibo na Mudathiru, bamwe bararaswa barapfa, abandi bafatwa mpiri.

Umushinjacyaha ati “Ni muri urwo rwego bafashwe bari kwegera Amajyaruguru ya Congo, hafi y’u Rwanda na Uganda kuko bari bijejwe ubufasha. Icyo gihe ngo barashwe na FARDC bamwe bahita bafatwa, abandi bagenda bafatwa na MONUSCO baza gushyikirizwa u Rwanda.’’

Abaregwa 20 muri 33 nibo bamaze kumenyeshwa ibyaha

Mu iburanisha rya none, Pte Muhire Dieudonné yazamuye inzitizi avuga ko Urukiko rwa Gisirikare ruheruka gutegeka ko afungwa iminsi 30 muri Gereza ya Gisirikare, kandi ngo iba ku Mulindi nk’uko biteganywa n’iteka rigena amagereza mu Rwanda, nyamara ngo afungiwe mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe aho adashobora gusohoka.

Umushinjacyaha yavuze ko iyo nzitizi idafite ishingiro, ashingira ku cyemezo giheruka gufatwa n’Urukiko rw’Ubujurire ku ifungwa rya Colonel Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara, bavugaga ko bafungiwe muri icyo kigo mu buryo butemewe.

Gusa ngo nyuma y’uko abacamanza bigereye aho bafungiwe, banzuye ko ari ahaguriwe Gereza yo ku Mulindi.

Pte Muhire yavuze ko afunzwe mu buryo bubi, Umucamanza Lt Col Bernard Hategekimana uyoboye inteko iburanisha yemeza ko icyo kibazo cyazasuzumwa kuri uyu wa Kabiri, ubwo iburanisha rizaba rikomeza.

Mu bamaze kugarukwaho mu mikorere y’ibyaha kandi harimo Ndibanje Lambert, Umunyarwanda wabaga mu Nkambi y’Impunzi muri Malawi winjiye muri RNC na P5 afashijwe n’uwitwa Basile, wabanje kumunyuza muri Tanzania. Yashakiwe ibyangombwa by’ibihimbano byitwa ko agiye kurangiza ikiriyo cya mama we muri RDC, anyura mu Burundi.

Nawe yafashijwe n’abasirikare b’u Burundi kujya mu Bijabo banyuze muri Tanganyika, atangira imyitozo nk’abandi. Ubwo FARDC yarasaga ingabo zabo, nawe yarafashwe ashyikirizwa u Rwanda muri Kamena 2019.

Lubwama Suleiman uri mu baregwa, ni Umunya-Uganda wanabaye mu ngabo za RPA zabohoye igihugu, yinjiye muri P5 afashijwe n’Umunyarwanda witwa Felix uba muri Uganda.

Iburanisha ryasojwe abantu 20 muri 33 baregwa muri uru rubanza aribo bamaze kumenyeshwa ibyo baregwa n’imikorere y’ibyaha baregwa.

Umucamanza Lt Col Bernard Hategekimana yanzuye ko iburanisha risubikwa, rikazakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 22 Kamena 2020 saa Mbili za mu gitondo.

Major (Rtd) Habib Mudathiru yinjiye mu rukiko agendera ku mbago nyuma yo kuraswa ukuguru
Mu cyumba cy'urukiko harimo abantu 32, Pte Ruhinda we ntarafatwa
Umushinjacyaha yagendaga agaragaza uko ibyaha abaregwa bashinjwa byakozwe
Major (Rtd) Habib Mudathiru wahoze mu Mutwe witwaje Intwaro wa P5, hamwe na bagenzi be ku wa 22 Kamena 2020 bagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ngo baburanishwe ku byaha bashinjwa bijyanye no kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu
Abaregwa bicaye bahanye intera kandi bambaye udupfukamunwa, mu kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .