Maj Gen Vincent Nyakarundi waganirije izo ngabo mu kigo cya gisirikare cya Kami ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa, Commissioner of Police Vincent B. Sano, babagejejeho ubutumwa bwa Perezida Paul, Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Maj Gen Vincent Nyakarundi yibukije abo bashinzwe umutekano bagiye koherezwa muri Mozambique, gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, bakomereza ku ishusho nziza n’imikorere ihambaye abo bagiye gusimbura bubatse muri Mozambique.
Izi nzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu murongo w’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Mozambique mu by’umutekano.
Guhera mu 2021, u Rwanda rwatangiye kohereza inzego zarwo z’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, aho ibyihebe byari byarayogoje ako gace abaturage barishwe, abandi bakavanwa mu byabo.
Kuva inzego z’umutekano z’u Rwanda zagerayo, ibice byinshi byagaruwemo umutekano ndetse abaturage batangira gusubira mu byabo, ibikorwa by’iterambere birasubukurwa hamwe na hamwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!