00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Col Migambi yavuze ku munsi urugamba rwo kubohora Igihugu rwahinduye isura burundu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 10 April 2025 saa 11:41
Yasuwe :

Col Désiré Migambi wari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda yagaragaje ko umunsi Gen Maj Fred Gisa Rwigema wari uyoboye urugamba araswa ingabo zose zacitse umugongo, icyakora Maj Paul Kagame wari uri kwiga muri Amerika arahagoboka.

Yabigarutseho ku wa 09 Mata 2025 ubwo urubyiruko rwibumbiye mu Muryango wa Our Past Initiative rwibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Col Migambi wari ufite imyaka 18 mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu yeretse urwo rubyiruko uko urugamba rwari rumeze n’ibizazane bahuye na byo ariko kuko bari bafite icyo barwanira intego bayigeraho.

Inkotanyi zatangije urugamba kuko nta yandi mahitamo yari ahari cyane ko Abanyarwanda bari barangiwe gutaha iwabo, ku wa 01 Ukwakira 1990, ruhereye i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare k’ubu.

Ingabo zatangiye guhura n’ibizazane ku munsi wa kabiri w’urugamba ubwo Gen Maj Fred Gisa Rwigema yaraswaga.

Col Migambi ati “Bitubera inkuru y’incamugongo ikomeye. Reba nawe muratangiye, muracyisuganya mukiri mu kindi gihugu n’umuyobozi wanyu mukuru ahise araswa. Twacitse intege, ducika umugongo, dutakaza icyizere, abo ku butegetsi bwa Habyarimana bishimira ko yapfuye.”

Col Migambi yagaragaje ko Kagame wari waragiye kwiga muri Amerika yabonye bikomeye amashuri arayareka anyura mu nzira z’inzitane ariko agera ku rugamba aruha n’icyerekezo.

Urugamba rwarakomeje bigera aho guhagarika imirwano, impande zombi zikumvikana, habaho imishyikirano yamaze amezi atandatu. Jari mu 1992 ndetse Inkotanyi zohereza n’umutwe w’ingabo uza muri CND.

Ati “Ariko turi mu rugamba tukagenda twumva Abatutsi bari kwicwa. Habaho no kubwira MINUAR duti ‘ese twakoze ihuriro ryo kurokora abantu ko abantu bari gupfa’, ubutegetsi bwari buriho buranga, Perezida Kagame atanga itegeko ko tugomba kurokora Abatutsi.”

Uyu musirikare yavuze ko ibyari ugutegereza imishyikirano byabaye bihagaritswe, Inkotanyi ziyemeza kurokora Abatutsi, bamwe bava mu Mutara bakomereza i Byumba bagera i Kigali, abandi mu Burasirazuba banyura i Gabiro bakomereza Kibungo, hagamijwe ko bahura n’abari i Kigali batabare Abatutsi ndetse birakunda.

Col Migambi yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange ababwira ko ubushake bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zikabohora Abanyarwanda ntaho bwagiye, abizeza ko batagipfuye.

Yahumurije Abanyarwanda ababwira ko ubwo bushake bugihari, kuko uwashaka kubashozaho intambara ntaho azamenera.

Ati “Turahumuriza abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda muri rusange tubabwira duti ‘ntabwo mugipfuye’. Nimuhumure. Ni cyo tubereyeho. Iyo Perezida Kagame avuze ngo Abanyarwanda nibasinzire, umuturage ku isonga, aba azi impamvu abivuze. Ibyabaye byongeye twaba duhushije intego. Kubaho kwacu kwaba kutakiriho, Inkotanyi ni icyizere.”

Col Migambi yasabye Abanyarwanda gukomeza kugirira icyizere Ingabo z’u Rwanda ariko anabasaba gukomeza gufatanya mu kurwana no kwigira kugira ngo Abanyarwanda baharanire ukubaho kwabo.

Ati “Uko ni ko Inkotanyi tumeze ni ko dutekereza ariko dutangiye kubona ko ubwo bushake bugomba kuba ubw’abantu bose. Noneho dufute amahirwe y’umuyobozi mukuru uduha icyo cyerekezo.”

Col Migambi yibuka ubwo bari mu rugamba rwo kwibohora, Perezida Kagame atanga icyerekezo cy’ejo hazaza h’Inkotanyi.

Icyo gihe hari mu 1993 ubwo bari i Mukarange.

Perezida Kagame yababwiye ko ari bo bazaba ipfundo ry’iterambere mu Rwanda, Col Migambi akavuga ko Umukuru w’Igihugu icyo gihe yabivugaga kubera ko yari yatanze icyerekezo cy’ahazaza.

Yashimangiye ko na nyuma y’urugamba rw’amasasu icyo cyerekezo ari na cyo cyaranze Ingabo z’u Rwanda ndetse no mu bandi bayobozi batangiye kubaka u Rwanda rwari rwabaye umuyonga.

Yagaragaje ko kurwana ku kubaho kw’Abanyarwanda ari intego nyamukuru igikomeje, asaba ko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igaragara ari ukuyirandurana n’imizi, asaba urubyiruko gutanga uruhare rwabo.

Col Migambi yagaragaje uburyo Kagame yagobotse nyuma y'uko Maj Gen Rwigema yari amaze kuraswa n'umwanzi
Col Migambi yagaragaje uburyo Inkotanyi zahuye n'ibizazane byinshi ariko zikagera ku ntego yo kubohora u Rwanda
Abayobozi batandukanye bifatanyije na Our Past Initiative mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gikorwa cya Our Past Initiative cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi hacanywe n'urumuri rw'icyizere
Urubyiruko rwo mu muryango wa Our Past Initiative rwibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko ruzi ukuri kw'amateka u Rwanda rwanyuzemo kujya rwigisha n'urutarayamenya mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .